Perezida Kagame yagaragaje uruhare rwa Siporo mu Iterambere
Kuri uyu wa mbere tariki 28 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro icyanya cy’ibikorwaremezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi nka Zaria Court Kigali.
Ni umushinga wubatswe na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa, akaba yaramamaye muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) aho yabaye Perezida wa Toronto Raptors.
Perezida Kagame yavuze ko Siporo ifasha mu iterambere ry’ubukungu bwaba ubw’abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n’Igihugu muri rusange kandi hari ingero nyinshi z’aho byashobotse.
Umukuru w’Igihugu yari abajijwe na Masai Ujiri, niba abona siporo ishobora kuzaba umusemburo w’iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.
Ati “Ikora byinshi [siporo] ntabwo ari ukuvuga ngo ahazaza, kandi ndatekereza ko abantu benshi hano n’ahandi barabibona. Bamaze kubona inyungu tuvuze ku mibare mu bantu babona akazi muri uru rwego rwa siporo, iyo tuvuze urugero Arena, Stade n’ibindi birimo kubakwa, abantu bazi ko byahaye akazi benshi.”
Inshuti y’u Rwanda akaba n’umushoramari muri siporo, umuco n’imyidagaduro, Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame, avuga ko ari umuntu ureba kure, uharanira guhuriza abantu hamwe kugira ngo bagere ku iterambere.
Ati “Iyo uvuze icyerekezo, uvuga ubuyobozi, gukorana n’abantu, ubufatanyabikorwa n’ibindi ushobora gukora kugira ngo uhurize abantu hamwe. Uwo ni we Perezida Kagame. Ndashaka kugushimira, ntabwo nzi ko tubivuga bihagije kubera ko nzi urubyiruko rwo kuri uyu Mugabane rukina siporo ariko nta muyobozi uruha amahirwe.”


Kinyarwanda
English
Swahili









