issa
Riderman yatanze ubutumwa nyobokamana mu gitaramo cya Isango na Muzika Awards 2025 I Huye

Nov 23, 2025 - 08:52
 0

Umuhanzi Riderman yongeye kwandika amateka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu gitaramo cya Isango na Muzika Awards 2025, aho yongeye gutungurana akavuga ijambo ry’Imana mu buryo bw'abapadiri.

Muri iki gitaramo cya Isango na Muzika Awards 2025 gitegurwa na Isango Star, umuhanzi w'icyamamare Riderman yarangira agira ati “Nyagasani Yezu nabane namwe, Imitima yanyu nihugukire iby’ijuru,” ni amwe mu magambo y’agakiza yaranze Umuhanzi Riderman ubwo yari ku rubyiniro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo mu gitaramo cya Isango na Muzika cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Uyu muhanzi weretswe urukundo rwinshi ubwo yari ku rubyiniro, aganira na UKWELI TIMES yavuze ko yiyemeje kujya abwiriza ijambo ry’Imana ndetse akanatambutsa ubutumwa bwiza bwerekeye Imana ku bakunzi be igihe cyose ari ku rubyiniro, yewe akazajya anabushyira mu ndirimbo ze.

Yagize ati “Ni intego yanjye, niyemeje ko ngomba kujya mbwiriza ubutumwa bwiza bwerekeye Imana abakunzi banjye mu gihe cyose ndi ku rubyiniro ndetse no mu ndirimbo zanjye natangiye gushyiramo ubwo butumwa bwerekeye gukangurira abantu ko Imana ishobora byose.”

Benshi mu bari bitabiriye igitaramo bahise bibaza niba koko uyu muhanzi w'icyamamare mu njyana ya Hip-hop ataba agiye kwigira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko ubwo twaganiraga yavuze ko n’ubundi izo ndirimbo aziririmba uretse ko atajya kure uburyo bwe bwihariye mu myandikire ye ndetse no mu miririmbire.

Ati “rwose indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nsanzwe nziririmba ariko nkazikora mu buryo bwanjye bwihariye nsanzwe ndirimbamo. Kuba hari ubutumwa ndetse n’indirimbo zirimo ubutumwa bwerekeye Imana ubu ndi gukora ntibivuze ko bihita bimpindura umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Oya rwose ndacyari umuraperi.”

Ibi binahurirana n’indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025, yise “Nyundo ya Nyamusi” irimo ubutumwa bufite aho buhuriye n’iyoboka Mana. Riderman yavuze ko abakunzi be bagomba kumenyera ko buri ndirimbo agiye kujya ashyira hanze hagiye kujya hagaragaramo ubutumwa bw’iyoboka Mana.

Yagize ati “Nyundo ya Nyamusi ni indirimbo yanjye nshya ubu nasohoye, ariko ubutumwa buyirimo ni uko abantu bakwiye kumenya ko nta muntu uhambanwa amafaranga, nta muntu uhambanwa imikufi y’izahabu, isaha nziza, imodoka, inzu n’ibindi.

Mu kubimenya rero buri wese yakagombye gucisha make akabana neza n’abandi. Ugukeneyeho ubufasha mu gihe koko ubufite ukamufasha, dukwiye kwitwararika rero tukabanira abandi neza kuko ntawuzi igihe n’isaha. Ubwo ni ubutumwa abakunzi banjye bagiye kujya bumva mu ndirimbo zanjye ngiye kujya nsosora.”

Uretse Riderman kandi, ni igitaramo cyitabiriwe n’umuhanzi Nel Ngabo wanabanje ku rubyiniro akishimirwa cyane ndetse akerekwa urukundo n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda muri iryo shami rya Huye.

Ni igitaramo cyasojwe n’umuhanzikazi Bwiza wagiye ku rubyiniro bwa nyuma agataramira abari bitabiriye icyo gitaramo cyari cyitabiriwe ku bwinshi n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’abaturage bari bavuye hanze yayo.

Ni igitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri biga muri Kaminuza kwirinda virusi itera Sida ndetse no kubakangurira gutanga amaraso.

Nov 23, 2025 - 10:09