
Nabo ntibazi ibyo ndimo gupanga! Muhire Kevin yahaye ubutumwa ubuyobozi bwe
Ku munsi wejo hashize tariki 24 mata 2025, nibwo Muhire Kevin yagize icyo atangaza kubyavuzwe mu minsi ishize, bivugwa ko nawe ari mu bo ubuyobozi bwa Rayon Sports buzarekura ubwo iyi sezo izaba irangiye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Shene ya Youtube yitwa Kigali Active Media, yagarutse ku byo gusezerera Mukura Victory Sports mu gikombe cy’Amhoro, avuga ko bazayisezerera uko byagenda kose.
Yagize ati “ Mukura VS, yatubereye umwijima ariko tugiye gukora ibishoboka byose mu gikombe cy’amahoro tuzayikuramo. Twakuye ‘Result’ nziza iwayo. Hanze y’ikibuga turimo turavuga no mu kibuga tugomba kwitegura 1000% kugirango tuzagere ku ntego zacu zo kugera ku mukino wa nyuma.”
Muhire Kevin yagarutse kandi ku bivugwa ko Nsabimana Aimable yahanwe, avuga ko arwaye ndetse n’abaganga ba Rayon Sports barimo kumuvura ngo barabizi.
Muri iki kiganiro Muhire Kevin yaje no kugaruka ku bivugwa ko nawe ashobora gusohoka muri Rayon Sports, yemera ko ubuyobozi ni bumurekura azajya ahandi ariko ahagumye byaba byiza.
Yagize ati “ Ni abayobozi ba Rayon Sports, bafite uko batwara ibintu byabo. Kuba nayigumamo ni byiza, kuba bandekura najya n’ahandi kuko nibo bafata umwanzuro. Ikingenzi ni uko nziko ibyo nagombaga gukora ndimo, narabikoze.
Niba bategura kundekura nabo ntabwo bazi ibyo ndimo gupanga gusa ntacyo byakangiza kuri njyewe.”
Ibi byose birimo kuza mu gihe ikipe ya Rayon Sports igifite imikino igera kuri 6 kugirango shampiyona irangire ndetse iracyafite umukino wo kwishyura izakina na Mukura Victory Sports mu gikombe cy’Amahoro.
Ikipe ya Rayon Sports iracyicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 50 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.