Moscow: Ibitero bya ‘Drones’ byatumye ibibuga by’indege bifungwa by’akanya gato
Uburusiya bwavuze ko mu minsi ibiri yikurikiranya, Ukraine yagabye ibitero mu murwa mukuru ‘Moscow’ none bikaba byatumye iki gihugu gifunga by’agateganyo ibibuga by’indege bigera kuri bine.
BBC ivuga ko ibi bibuga Uburusiya bwafunze, biherereye mu Murwa Mukuru Moscow kubera ibitero bya ‘drone’ Ukraine yagabye muri uyu mujyi mu minsi ibiri yikurikiranya, gusa ngo byafunzwe amasaha macye bihita byongera gufungura.
Sergei Sobyanin , Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nibura drones 19 za Ukraine zarashwe mbere y’uko zigera mu mujyi aho zari ziturutse mu byerekezo bitandukanye.
Ku ruhande rwa Ukraine ntacyo irabivugaho, ariko Umuyobozi w’umujyi wa Kharkiv yavuze ko u Burusiya nabwo bwagabye ibitero by’indege zitagira abapilote muri uwo mujyi mu ijoro ryakeye.
Yongeyeho ko ndetse no muri Kyiv, naho hagabwe ibitero aho byahitanye umuntu umwe bikanasenya ibikorwaremezo by’abasivile.
Ni ijoro rya kabiri ryikurikiranya u Burusiya butangaza ko Ukraine yagabye ibitero bya drone, aho mu ijoro ryakeye, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yarashe drone 26 zoherejwe na Ukraine.


Kinyarwanda
English
Swahili









