issa
Leta ya Uganda yakomoje ku mpamvu Bobi Wine adakora ibitaramo

Aug 10, 2025 - 14:48
 0

Umuhanzi Bobi Wine amaze imyaka itanu abuzwa na Polisi ya Uganda gukora ibitaramo bya muzika, kuva muri 2020.

Umunyamategeko mukuru wa Uganda, Kiryowa Kiwanuka, mu kiganiro aherutse kugirana n’Itsinda rishinzwe iby’Amategeko n’Imyitwarire y’Inteko Ishinga Amategeko, i Kampala, ku wa 8 Kanama yavuze ko umuhanzi Bobi Wine akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, yakoraga ibitaramo agamije kwangisha ubuyobozi abaturage, akaroga urubyiruko imico mibi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umunyamategeko wa Leta ya Uganda Kiwanuka yasobanuye ko umuhanzi Bobi Wine yahagaritswe kuba yakora ibitaramo yakoreraga mu bice bitandukanye mu gihugu cya Uganda kubwo kurenga ku mategeko agamije kwangisha ubuyobozi abaturage, ndetse ko Polisi imushinja kwifashisha ibitaramo bye nk’uburyo bwo gushishikariza rubanda kwigomeka.

Mu gihe iyo nama yateranaga, abadepite babajije Kiwanuka uburyo abahanzi nka Bobi Wine bashobora kurengerwa n’itegeko mu gihe atemerewe gukora ibitaramo kandi itegeko rishya rya 2014 ryavuguruwe muri 2025 rivuga ko buri wese yemerewe gukora ibitaramo cyangwa ibirori igihe cyose abyifuje kandi abifitiye ubushobozi.

Mu gusubiza, Umunyamategeko Mukuru wa Uganda Kiwanuka yasobanuye ko mbere y’uko umuhanzi cyangwa se undi uwo ari we wese arengerwa n'iryo tegeko mu gihe ry'ubahirijwe neza, ndetse urengerwa akaba azi neza ko nasanzwe ahari ayubahiriza uko bikwiye.

Yavuzeko ko nubwo iryo tegeko ribivuga neza, gusa ngo Polisi ifite inshingano zo kureba niba koko iryo tegeko ryo mu 2014 ryavuguruwe mu 2025 hagamijwe kurengera abakora ibitaramo n’ibirori ryubahirijwe neza, ndetse ikanarinda umutekano w’abitabira ibitaramo hagamijwe kwirinda ibikorwa bibi bishobora gukorerwamo.

Yagize ati"Sinzi neza ibijyanye n’aho ibirego bya Bobi Wine bigeze, ariko navuga ko nubwo iri tegeko rihari kugira ngo rirengere abahanzi, gusa na bo bagomba kwitondera n’andi mategeko asanzwe ahari.

Polisi igenzura neza niba ibigiye kubera mu bitaramo nta ngaruka bishobora gutera ababyitabiriye, iyo isanze nta kibazo kirimo nyiri gutegura ibitaramo ahabwa uburenganzira busesuye.

Ariko iyo Polisi ibona ko umuhanzi cyangwa se undi uwo ari we wese ashobora guteza ikibazo mu baturage, cyangwa se ko ibikorwa bigiye gukorerwamo bihabanye n’amategeko, nyiri kubitegura ntiyemererwa kubikora kuko abahanzi bagomba kubahiriza amategeko yose".

Umuhanzi Bobi Wine yamenyekanye mu ndirimbo nka Wendi, Kiwaani, Kampala, aho kugeza ubu amaze imyaka irenga 5 adakora ibitaramo nyuma yo gukurirwaho ku bikora na Polisi ya Uganda muri 2020.

Inkuru ya: MUHIRE Jean Berchmans

Aug 10, 2025 - 16:18