
Kwisiga inyanya n'ubuki! Ibituma Ava Peace uvugwaho kwitukuza agira uruhu rusa neza
Umuhanzikazi Ava Peace ugezweho cyane muri Uganda, yavuze ko kwisiga inyanya n'ubuki mu gitondo aribyo bimufasha kugira uruhu rusa neza.
Benshi bakunze kwibaza ku ibanga rituma uyu mukobwa agira uruhu rucyeye ndetse hakaba n'ababihuza no kuba yaba yaritukuje cyane ko yahoze yirabura.
Ava Peace we avuga ko kwita ku ruhu rwe buri gitondo, kwizera no kwisiga ibintu karemano aribyo bituma uruhu rwe rusa neza.
Ati "Nkoresha inyanya ku ruhu rwanjye, kugira ngo rurabagirane, niyitaho kandi nkizera."
Ava Peace asobonura uko yita ku ruhu rwe yavuze ko mugitondo, afata igice cy’uru nyanya akisiga mu isura ye, agafata n'ubuki ugasiga mu isura bikamufasha kugira uruhu rusa neza.
Uyu muhanzikazi kandi ashishikariza abantu kujya bajya muri sauna kugira ngo bakure imyanda mu mubiri niba bashaka kugira uruhu rwiza.
Ava Peace avuga ko kwisiga inyanya n'ubuki bimuha kugira uruhu rusa neza