
Kiyovu Sports yikuye imbere ya Vision FC yemye
Ikipe ya Kiyovu Sports itsinze ikipe ya Vision FC igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona.
Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mata 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye ikipe ya Vision FC mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona, urangira ikipe ya Kiyovu Sports ibonye amanota 3.
Ni umukino utari woroshye kuko watangiye ikipe ya Vision FC ari yo iri imbere ku kwiharira umupira ndetse ikanyuzamo igahusha uburyo bukomeye, wabonaga yaje yiteguye neza uyu mukino.
Ikipe ya Kiyovu Sports mu minota 30, yaje guhusha uburyo ari nabwo wavuga bwabonetse bukomeye muri iki gice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Kiyovu Sports igaruka mu mukino neza cyane kuko yaje no gutsindamo igitego ku munota wa 59 ku mupira wari uzamukanwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie wateye santire nziza cyane Stepheny Bonny ahita yitsinda igitego, mu mvura itari yoroshye.
Ikipe ya Vision FC yaje gukora impinduka kugira irebe ko yabona igitego ariko biranga umukino urangira ikipe ya Kiyovu Sports ibonye amanota 3 yari ikeneye cyane ku gitego 1-0.
Gutsinda kwa Kiyovu Sports, bitumye ihita igira amanota 30 isa n'ikoze ibidasanzwe kuko irimo kuva mu makipe ashobora kumpanuka mu cyiciro cya Kabiri. Ikipe ya Vision FC yagumye ku manota 20 bisa nibirimo kuyisunika ku gusubira mu cyiciro cya Kabiri.