issa
Sam Karenzi ashobora guha akazi abantu barenga 200 mu mpera z’uyu mwaka

Oct 2, 2025 - 14:50
 1

Umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo, Sam Karenzi yatangaje ko ateganya guha abantu barenga 200 akazi mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.

Mu gihe akomeje kurwana n’imijugujugu aterwa na bamwe mu bo bakoranye, umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda, Sam Karenzi ashobora guha akazi abantu bari hagati ya 200 na 300 mu mpera z’uyu mwaka mu gihe ibyo ateganya byaba bigenze neza.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE Culture ku wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2025, agaruka kuri byinshi ndetse n’imishinga arimo gutegura izatanga akazi ku bantu batari bacye mu gihe yaba irangiye.

Yagize ati “ SK FM, igitekerezo ntabwo ari Radio gusa. SK FM ni ‘Group’ igizwe n’ibikorwa bitandukanye, rero Radiyo ni kimwe muri ibyo. Igitekerezo ni uko ziba kompanyi Eshanu, ubu hari eshatu indi imwe turayishyira ahagaragara muri uku kwezi ndetse n’indi tuzayishyira hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11. Turifuza ko umwaka urangira SK GROUP ikoresha abantu batari munsi byibura y’abantu batari munsi ya 200 cyangwa 300.”

Kugeza ubu iki kigo Sam Karenzi ayoboye, SK GROUP, gifite abakozi barenga 50 bakora muri Kompanyi zitandukanye harimo n’abakozi ba Radiyo SK FM.

Sam Karenzi amaze mu mwuga w’itangazamakuru kuri Radio imyaka irenga 18, amaze gukora kuri Radiyo zitandukanye zirimo Salus, Radio/TV10, Fine FM ndetse na SK FM.

Sam Karenzi yasabye RIB gutumiza KNC agasobanura uko yagereranyije  abanyamakuru n'abajenosideri | IGIHE
Sam karenzi arateganya guha akazi abarenga 200

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Sam Karenzi ashobora guha akazi abantu barenga 200 mu mpera z’uyu mwaka

Oct 2, 2025 - 14:50
Oct 2, 2025 - 16:46