Kinshasa:  Abajepe  'GP' barasanye n'abapolisi

Mar 20, 2025 - 12:22
 0

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barasanye  n’abapolisi mu Mujyi wa Kinshasa ubwo bashakaga kwinjira muri gereza nkuru ya Makala ku ngufu.

Ibi byabaye ku wa 19 Werurwe 2025, nk’uko byasobanuwe na Meya wa komini  Kalamu , Charly Luboya mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi yabisobanuye.

Meya Luboya yasobanuye ko abasirikare bo muri GR bateye sitasiyo nto ya Polisi ya Matonge kubera impamvu itaramenyekana, abapolisi barabitambika, batangira kurasana.

Ubwo imirwano yari irimbanyije umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, riramwica. Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mabanga Yolo hakaba hatangiye gukorwa  iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’uku kurasana.

Mar 20, 2025 - 12:23

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.