
Kinshasa: Abajepe 'GP' barasanye n'abapolisi
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barasanye n’abapolisi mu Mujyi wa Kinshasa ubwo bashakaga kwinjira muri gereza nkuru ya Makala ku ngufu.
Ibi byabaye ku wa 19 Werurwe 2025, nk’uko byasobanuwe na Meya wa komini Kalamu , Charly Luboya mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi yabisobanuye.
Meya Luboya yasobanuye ko abasirikare bo muri GR bateye sitasiyo nto ya Polisi ya Matonge kubera impamvu itaramenyekana, abapolisi barabitambika, batangira kurasana.
Ubwo imirwano yari irimbanyije umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, riramwica. Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mabanga Yolo hakaba hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’uku kurasana.