Juma Jux yongeye gushimangira urwo akunda umugore we

Apr 26, 2025 - 16:28
 0

Umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux, nyuma y'iminsi mike asezeranye n'umugore we Priscilla Ojo, yashimangiye ko ari we mugore ufite buri kimwe yifuza kandi ko atamusiga.

Mu kiganiro Juma Jux yahaye itangazamakuru, yashimangiye ko atakwanga umugore we w'Umunya-Nigeria Priscilla Ojo bamaze iminsi barushinze.

Mu magambo ye, ati:"Sinshobora kumusiga kuko uyu mugore afite buri kimwe nshaka mu buzima bwanjye."

Aba bombi baheruka gukora ibirori bya nyuma by'ubukwe bwabo byabereye i Lagos muri Nigeria ku wa 17 Mata 2025.

Ni ubukwe bwari bubereye ijisho kandi bwitabiriwe n'ibyamamare nka Diamond Platnumz, D-Voice n'abandi batandukanye, ariko Diamond we akaba yaravuye muri Nigeria yemeza ko nawe agomba gushakayo umugore. 

Juma Jux na Priscilla Ojo, bwa mbere bakaba barahuriye mu Rwanda ubwo bari bitabiriye imikino ya BAL 2024 muri BK Arena nk'uko Priscilla yabyemeje.

Iyi mikino yatangiye ku wa 24 Gicurasi igera ku wa 01 Kamena 2024, Juma Jux akaba ari umwe mu byamamare byavuzwe cyane byabashije kuyitabira.

Juma Jux na Priscilla baheruka gukora ubukwe bw'agatangaza 

Apr 26, 2025 - 16:31

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.