Imvura imaze igihe igwa imaze guhitana abantu 9 mu kwezi kwa Mata

Apr 15, 2025 - 18:43
 0

Abantu bagera ku icyenda ni bo bamaze guhitanwa n'imvura imaze igihe igwa muri uku kwezi kwa Mata, ni mu gihe abagera kuri 7 bakomeretse nk'uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA).

Nk'uko byatangajwe na Rukebanuka Adalbert ushinzwe kurwanya ibiza muri MINEMA, yatangaje ko imvura igihari nkuko ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) giherutse kubitangaza.

Iyi Minisiteri yatangaje ko iyi mvura itahitante ubuzima bw'abantu gusa, kuko yasenye inzu 118 ndetse itwara hegitari 88 zari zihinzeho ibihingwa bitandukanye by'abaturage.

Iti “Niba bavuze ngo imvura izagwa muri iki gice, ayo makuru akwiye gufasha umuntu kumenya uko yitwara, azirika ibisenge, imiyaga tugira mu gihugu cyacu ntabwo ari ya yindi ikomeye cyane ihimbwa amazi ariko n’iyo inyuzeho ntihabura ibyo isiga ihungabanyije”.

 Rukebanuka Adalbert yatangaje ko hirya no hino mu gihugu hakozwe ibarura ku buryo hateguwe uko Ibiza byakwirindwa.

Yavuze ko mu Karere ka Rubavu by’umwihariko mu bice biri hafi y’umugezi wa Sebeya hahawe umwihariko kugira ngo utazongera gutwara ubuzima bw’abantu no kwangiza ibyabo nkuko byagenze mu 2023.

Yagize ati: “Mu byumweru bibiri bishize twanahakoze umwitozo wo kuvuga ngo turamutse tugize ibiza twakwitwara gute? Twahuje abaturage n’abayobozi baho dukora uwo mwitozo ese twahungira he? Twajya he?”

Yavuze ko aho kuri Sebeya hubatse inkuta zifata amazi mu gihe bibaye ngombwa ko yuzura ndetse no guteganya aho abantu bashobora guhungira mu gihe ibyo biza byaba bibayeho.

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, aherutse gutangariza Abasenateri, ko mu ibarura bakoze basanze hari uduce 522 turimo inzu ibihumbi 22, dutuwe n’abageze ku bihumbi 100 dushobora kwibasirwa n’ibiza mu bihe by’imvura nyinshi y’Itumba.

MINEMA ihamya ko ingo zifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza ari izo  mu Karere ka Rusizi  habaruwe 88, muri Rubavu ni 452, izo muri Rutsiro ni 424, Nyabihu ni 364, mu gihe ingo zishobora kwibasirwa n’ibiza mu Karere ka Nyamasheke ari 100.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko muri Kigali hakomeje gushyirwaho ingamba zo kwimura abaturage ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yavuze ko mu Karere ka Nyarugenge imiryango 385 yose yabaruwe ko ishobora kwibasirwa n’ibiza, yimuwe, ku wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025.

Mu Karere ka Gasabo hari imiryango 505 igomba kwimurwa, aho hamaze kwimurwa igera kuri 312, mu gihe mu Karere ka Kicukiro hari imiryango 35 harimo 4 itarimurwa.

Yagize ati “Iyo miryango yimuwe, buri wese turamusaba kureba aho ajya, hari abacumbikirwa n’inshuti n’abavandimwe, ariko utahafite dushaka ahantu tuba tumucumbikiye ku kigo cy’ishuri ariko hagashakishwa amafaranga y’icumbi mu buryo bwihuse.”

Yakomeje agira ati “Turimo gukora ku buryo imvura izongera kugwa itazongera kugira ubundi buzima bw’umuntu”.

Mu mpera z'icyumweru gishize, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubumenyi bw'ikirere (Meteo)  yatanze integuza  kivuga ko mu byumweru bibiri biri imbere hateganyijwe imvura ishobora guteza imyuzure.

Cyagize kiti "Muri ibi byumweru 2 hateganyijwe imvura ishobora gutera imyuzure n'inkangu, irinde urinde n'abandi ukurikize inama z'ubuyobozi".

Iki kigo kandi cyatanze umurongo wo guhamagaraho igihe cyose haba hari umuntu ukeneye ibisobanuro birambuye cyangwa ubufasha, uwo murongo ukaba ari  uguhamagara 170.

Apr 15, 2025 - 19:16

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.