issa
Impinduka zikomeye ku mikino nyafurika Rayon Sports na APR FC zizakina

Sep 6, 2025 - 08:36
 0

Imikino ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup izakinwa na APR FC na Rayon Sports, hajemo impinduka.

Mu ijoro ryacyeye tariki 5 Nzeri 2025, nibwo hasohotse amakuru avuga ko amatariki Rayon Sports yari buzakinireho umukino wayo na Singda Black Stars ahinduwe ndetse naho uzakinirwa.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru muri Afurika CAF, ryatangaje ko Rayon Sports na Singda Black Stars umukino ubanza wa CAF Confederations Cup uzakinwa tariki 20 Nzeri 2025, ubere kuri Kigali Pele Stadium Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Benshi bibazaga aho uyu mukino uzakinirwa nyuma yaho mu minsi ishize hasohotse amakuru avuga ko Kigali Pele Stadium itari muri Sitade zemewe gukinirwaho imikino mpuzamahanga ariko ibi byatewe utwatsi.

Ntabwo ari uyu mukino gusa wamaze guhindurirwa aho uzabera kuko na APR FC umukino wayo uzayihuza na Pyramids FC uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba ku itariki 1 Ukwakira 2025 Saa Munani z'amanwa.

Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports na Singida Black Stars, uzaba tariki 27 Nzeri 2025, naho umukino uzahuza APR FC na Pyramids FC uzaba tariki 5 Ukwakira 2025 Saa Moya z'ijoro.

Umukino ubanza uzahuza APR FC na Pyramids FC uzasifurwa n'umunya-Africa y'epfo witwa Masixole Bambiso naho uzahuza Rayon Sports na Singda Black Stars uzasifurwa na Thembinkosi Njabulo Dlamini.

Ikipe zizahagararira u Rwanda muri iyi mikino zirimo Rayon Sports na APR FC, zikomeje imyiteguro y'iyi mukino ndetse na Shampiyona zikina imikino ya gishuti igiye itandukanye. APR FC kugeza ubu iri mu gihugu cya Tanzania aho irimo gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup naho Rayon Sports kuri iki cyumweru irakina na El Merriekh.

APR FC na Pyramids FC izakinira kuri Kigali Pele Stadium 

Masixole Bambiso azasifura umukino wa APR FC na Pyramids FC 

Rayon Sports na Singida Black Stars zizakinira kuri Kigali Pele Stadium 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373