Igihango cy'Urungano: Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kugenderakure abashaka kubayobya

Apr 25, 2025 - 16:44
 0

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe mu bihe byahise ahubwo bagaharanira kugira amahitamo meza azira amacakubiri.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ubwo yagezaga ikiganiro ku rubyiruko rurenga 2000 n’izindi nzego bari bateraniye mu ‘Intare Conference Arena’.mu ihuriro 'Igihango cy'Urungano'.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko n’ubwo batahisemo amateka mabi yaranze igihugu mu bihe byo hambere, ariko cyabibarutse bityo ko badakwiye kugitererana.

Yabasabye ko bakwiye kugira amahitamo meza bakirinda kuvoma ingengabitekerezo mbi yabibwe mu bisekuru byo hambere bityo  bakayigendera kure no kuyirwanya.

Yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bari no kwibuka mu gihe cy’iminsi 100. Yavuze ko Kwibuka bigomba guhoraho, kuko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagomba guhorana umwanya mu mitima y’ababo.

Madamu Jeannette Kagame yaboneyeho kandi kwihanganisha  imiryango y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bitewe n’amateka mabi ndetse no kubura ababo, bigoye kubona ijambo umuntu yakoresha abihanganisha.

Yagize ati “Tubazirikana tugira tuti ‘Impore’, ni ijambo rigufi ariko ribumbatiye byinshi mu rurimi rwacu no mu mitima yacu. Kwemera kwirenga kwanyu, ni kimwe mu byubatse umusingi w’ubumwe, ubudaheranwa no kubaka Igihugu cyacu kandi kidaheza.”

Yabwiye abakiri bato ko bakwiye kugendera kure icyahembera ingengabitekerezo mbi yabibwe mu babyeyi babo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.