issa
Ibishyimbo bihiye byiswe Me2u bitunze benshi muri Kigali

Sep 1, 2025 - 10:54
 0

Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali basigaye batagikoresha ijambo Me2U mu kongera amafaranga yo guhamagara muri telefone gusa, kuko n’iyo bagura ibishyimbo bihiye baba bagira bati “ndashaka Me2U”.

Ahantu hatandukanye muri Kigali usanga bateka ibishyimbo bakabigurisha bihiye bigatuma uburyo bitangwamo bamwe babihimba utundi tuzina bitewe n’uko ngo buri wese n’ubushobozi bwe abona ibyo ashaka nk’uko kongera amafaranga muri telefone bisaba ayo ufite ku mufuka.

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ibishyimbo bigurishwa bihiye bitunze abantu benshi cyane biganjemo abatarashaka.

Umugore w’abana bane witwa Uwamahoro Nadia, utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Krere ka Nyarugenge, nawe yemeza ko akunda kugura ibishyimbo bya Me2u kuko bimufasha kudakoresha amakara menshi.

Ati “ Ibishyimbo bya Me2u bifasha abantu benshi cyane kuko icya mbere ibishyimbo ubwabyo brirahenda noneho wongeyeho amafaranga y’amakara abiteka ntiwabivamo, nka njye rwose Me2u ya 400 nyikoresha ku manywana nijoro kandi nkabona nta kibazo.”

Umusore witwa Byiringiro Erneste, we avuga ko abasiribateri benshi bakunda kugura ibishyimbo bihiye byahawe akabyiniriro ka Me2u.

Ati “ Kubera ko guteka ibishyimbo birushya binatwara amakara menshi kandi nta muntu upfa kubitekera kuri Gaz usanga urubyiruko rwinshi rukunda kugura ibihiye rukagenda rugahita rubikaranga bitarugoye.”

Yakomeje avuga ko amaze imyaka itanu yikodeshereza ndetse buri munsi adasiba kurya ibishyimbo.

Ati “ Umva kuva natangira kwikodeshereza sindateka iwanjye ibishyimbo kandi buri gihe ndabirya kuko nturanye n’umugore ubigurisha bitetse.”

Umugore ucuruza ibishyimbo bitetse witwa Uwamariya Claire,nawe yemeza ko ababicuruza babikuramo inyungu.

Ati “ Sha barabigura pe kuko nk’ibiro 10 ku munsi ndabigurisha kandi nkakuramo inyungu byibuze y’ibihumbi 6 buri munsi.”