issa
Ibikorwa by'amasengesho byaberaga kwa Yezu nyirimpuhwe byahagaritswe

May 19, 2025 - 07:59
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ruhagaritse by’agateganyo amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, kubera impungenge zijyanye n’umutekano w’abahasengera.

Byatangajwe binyujijwe mu ibaruwa yo ku wa 17 Gicurasi 2025, yandikiwe Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Diyosezi ya Kabgayi, RGB yasobanuye ko ahaberaga ayo masengesho hatujuje ibisabwa mu bijyanye no kubungabunga ituze n’umutekano.

Ibi byemejwe nyuma y’isuzuma ryakorewe ku bitabiriye amasengesho yo ku wa 27 Mata 2025, aho abantu benshi bahahurira byateje umuvundo, ndetse bamwe bagakomereka.

Muri iyi baruwa yanditswe n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, igaragaza ko hashingiwe “ku bwitabire n’imitegurire y’amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka abera ahitwa ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe muri Diyoseze ya Kabgayi mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.”

RGB ikomeza igira iti “Aha twifuje kugaruka ku masengesho yabaye ku Cyumweru tariki 27/04/2025 ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.”

Uru Rwego rugasoza rugira ruti “Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abagensera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, turabamenyesha ko amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka yahaberaga ahagaritswe by’agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mu kaga.”

Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni hamwe mu hantu hasurwa cyane n’abemera baturutse imihanda yose, ndetse buri kwezi hakabarirwa abarenga ibihumbi 80. Ni ahantu hafatwa nk’ahera, aho benshi bavuga ko bakirirwa indwara zitandukanye.

May 19, 2025 - 08:00