Gasabo:RIB yafunze ushinzwe ubuzima mu Karere
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo.
Uyu muyobozi mu Karere ka Gasabo ushinzwe ubuzima akurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’amafaranga kugira ngo atange icyangombwa cyemerera Dispensaire kuba Poste de santé.
Amakuru avuga ko uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko , mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku tariki ya 30 Nzeri.
RIB yaboneyeho kwibutsa abaturage ko nta muntu ukwiriye kujya atanga indonke kugira ngo ahabwe serivisi yemerewe n’amateko, inashimira n’abantu bamaze kumva neza ko serivisi yihuse kandi inoze ari uburenganzira bwabo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite, bagomba kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









