
FC Barcelona yahaye ubutumwa bw’ihumure Borussia Dortumond yabagoye
Ikipe ya FC Barcelona nyuma yo gusezerera ikipe ya Borussia Dortumond, yagize icyo ivuga ndetse n’iyi kipe yo mu gihugu cy’ubudage irasubiza.
Mu ijoro rya cyeye tariki 15 mata 2025, hakinwe imikino yo kwishyura ya UEFA Champions League. Imikino yakinwe ni uwahuje ikipe ya FC Barcelona na Borussia Dortumond ndetse n’uwahuje ikipe ya Paris Saint-Germain na Aston Villa.
Ikipe ya FC Barcelona nubwo yabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 ariko yari yatsinzwe na Borussia Dortumond ibitego 3-1. FC Barcelona yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 5-3 kuko umukino ubanza yatsinze ibitego 4-0.
Nyuma y’uyu mukino abakinnyi barimo Lamine Yamal, Laphina ndetse n’abandi ntabwo bishimye kuko ntibitwaye neza nkuko bikwiye.
Ikipe ya FC Barcelona yaje kujya ku rubuga rwayo rwa X yahoze ari twitter ishimira Borussia Dortumond kubera ukuntu yayigoye cyane.
Yagize iti “ Mwatumye bidukomerera cyane, mwari ikipe nziza twahuye nayo. Amahirwe masa muri iyi sezo irimo kurangira kandi tuzongere tubonane ubutaha.”
Ikipe ya Borussia Dortumond nayo yaje gusubiza ikipe ya FC Barcelona. Mu magambo nayo yanyujije kuri X yifuriza FC Barcelona gutwara iki gikombe yakomejemo. Yagize iti “ Genda utware igikombe.”
Ikipe ya FC Barcelona gukomeza muri 1/2 irategereza igomba gukomeza hagati ya Inter Milan ndetse na FC Bayern Munich zirakina kuri uyu wa gatatu tariki 16 mata 2025.