issa
Donald Trump yatangaje ko atazitabira inama ya G20 izabera muri Afurika y’epfo

Nov 8, 2025 - 12:01
 0

Perezida wa Leta z'unze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko nta muyobozi w'iki gihugu uzitabira inama ihuza ibihugu bikomeye ku isi (G20), izabera muri Afurika y’Epfo muri uyu mwaka.

Trump ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Truth Social ku wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, aho yagize ati “Biteye isoni kuba inama ya G20 izabera muri Afurika y’Epfo.”

Yakomeje avuga ka hari abazungu bimukiye muri Afurika y’epfo barimo kwicwa ndetse bamwe bakanyagwa ibyabo birimo ubutaka ndetse n’imirima yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “ Hari abakomoka ku baturage b’Abaholandi, Abafaransa n’Abadage bimukiye muri Afurika y’Epfo barimo kwicwa, bakanyagwa ubutaka n’imirima yabo  mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Iki kintu yemeza ko kirimo gukorerwa abazungu muri iki gihug cyatumye yemeza ko nta muyobozi n’umwe wa Leta zunze ubumwe za Amerika uzitabira inama ya G20 izabera muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati  “Nta muyobozi n’umwe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzitabira inama ya G20 igihe cyose ibi byaha byibasira uburenganzira bwa muntu bikomeje.”

Kuva yasubira muri White House muri Mutarama, Trump akunze kuvuga ko Abazungu bo muri Afurika y’Epfo bahohoterwa, ariko guverinoma ya Afurika y’Epfo ndetse n’abayobozi bakomeye b’Ab’Afurika bakabihakana.

Ku wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025, nibwo Trump yatangiye gutangaza ko atazitabira iyo nama izabera i Johannesburg ku ya 22–23 Ugushyingo, aho abakuru b’ibihugu bikomeye n’ibikiri mu nzira y’iterambere bazateranira. Yanasabye ko Afurika y’Epfo yakurwa mu banyamuryango ba G20.

Byari biteganyijwe ko visi perezida wa Amerika, JD Vance, azahagararira perezida muri iyo nama, ariko amakuru atangwa n’umuntu uri hafi ye yabwiye itangazamakuru rya Associated Press (AP) ko atazongera kujya muri Afurika y’Epfo.

Kutumvikana hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo bwatangiye mu ntangiriro za Mutarama ubwo Perezida Cyril Ramaphosa yatangazaga itegeko rishya rigamije gukemura ikibazo cy’itandukaniro mu isaranganya ry’ubutaka, aho kimwe cya gatatu cy’ubutaka bwose bwigenga bugifitwe n’abo mu bwoko bw’Abazungu.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Donald Trump yatangaje ko atazitabira inama ya G20 izabera muri Afurika y’epfo

Nov 8, 2025 - 12:01
Nov 8, 2025 - 14:35