
Burundi: Kwigondera inyama n'amakara birakorwa n'umugabo bigasiba undi
Ikibazo cy’amakara n’inyama gikomeje kuba ingorabahizi mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’uko ibiciro byabyo bikomeje kuzamuka umusubirizo.
Uturere twinshi twaba utwo mu mujyi ndetse no mu byaro twamaze guhungabanywa n’uko ubuzima bwa buri munsi bw'ingo nyinshi bukomeje guhenda kubera izamuka ry’ibiciro by’ibyo biribwa.
Mu maguriro amwe n’amwe y'inyama yasuwe mu duce dutandukanye, ikiro cy’inyama z’amagufwa ni 30.000 FBu aho kuba 20.000 na 25.000 FBU, mu gihe igiciro cy'ikiro cy'inyama z’amaroti ari 33.000FBu aho kuba hagati ya 22.000 na 28.000FBu.
Naho ku ruhande rw’abagurisha amakara, bamwe bavuga ko izamuka ry'igiciro rishobora kumara igihe kuko uko iminsi ishira birushaho kuba bibi. Igipimo cy’ibanze gipimirwaho amakara cyaguraga 1.000 FBu cyikubye kabiri kuko cyageze kuri 2000FBu ndetse ngo hari naho cyageze kuri 3.000 na 5.000 FBu".
Avuga ko mbere, umufuka w’amakara waguraga 70.000 FBu , ariko ubu ukaba usigaye ugura 90.000 FBu ndetse no kuzamura.