
Bebe Cool yahishuye ko yari agiye kwicwa kubera GoodLyfe
Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool, yavuze uburyo yari agiye kubura ubuzima bwe kubera gushaka uburyo yakumvikanisha itsinda rya GoodLyfe ryari ririmo guterana amagambo n'umupolisi.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wo muri Nigeria witwa 'Dj Edu' ku muyoboro wa YouTube witwa 'BBC podcast', Bebe Cool yavuze ko hari ubwo yarashwe azira kunga umupolisi na Radio na Wiseal babarizwaga mu itsinda rya Good Lyfe.
Yavuze ko uwo ari umwe mu minsi yamubereye mibi cyane, ubwo yabonaga aba basore bo muri GoodLyfe bari gutongana n'umupolisi akifuza kujya kumva ikibazo bagiranye ngo abe yabunga.
Avuga ko we n'uwamucungiraga umutekano bagiye bagana aho izo ntonganya zaberaga bagira ngo babunge, ariko umupolisi ahita atangira kurasa ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uwo amasasu ahitana.
Yakomeje avuga ko icyo gihe kubona abantu batanu bakomereka nawe arimo, byamuteye ihungabana mu buryo bukomeye.
Yavuze ko byamutwaye umwaka yivuza ibyo bikomere by'amasasu ariko ntabwo yigeze ashaka umuntu umufasha gukira ihungabana yari yahuye na ryo, ahubwo niwe ubwe wafashe umwanzuro wo guhagarara kigabo agasubira mu kazi ke ka buri munsi.
Itsinda rya Goodlyfe ryakunzwe mu myaka yashize mu ndirimbo nka 'Bread and Butter' kugera mu 2018 ubwo Radio yitabaga Imana itsinda rikarangira gutyo.