AS Kigali yongeyemo intwaro yirukanwe muri Kenya
Ikipe y’umujyi wa Kigali, AS Kigali, yasinyishije Mosengo Tansele uheruka kwirukanwa muri Kenyan Police.
Ku itariki 10 Kanama 2025, nibwo ikipe ya Kenyan Police yakiriye umukinnyi wo hagati mu kibuga, Mosengo Tansele wari uvuye muri Gorilla FC.
Ni umukinnyi wageze muri Kenyan Police kubona umwanya wo gukina biba ikibazo ndetse hadaciyeho igihe kinini iyi kipe yahisemo gutandukana nawe yongeramo izindi ntwaro.
Mosengo Tansele nyuma yo gutandukana na Kenyan Police, Amakuru twamenye ni uko uyu musore yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’amezi atanu asozanya n’iyi Saison.
Mosengo Tansele ni umwe mu bakinnyi bagaragaje urwego ruri hejuru iyo ari mu kibuga bijyanye n’ubuhanga afite mu gihe afite umupira ariko nawe akavugwaho ibintu bitari byiza hanze y’ikibuga.
Mosengo Tansele agarutse hano mu Rwanda gukinira ikipe ya Gatatu, nyuma yo gusohoka muri Kiyovu Sports akerekeza muri Gorilla FC yavuyemo yerekeza mu gihugu cya Kenya muri Kenyan Police.
Bivugwa ko uyu musore muri Kenyan Police yari intizanyo ya Gorilla FC ariko yirukanwe ahita asinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano asozanye n’iyi Saison.
Mosengo Tansele yari umukinnyi utagenderwaho muri Kenyan Police
Mosengo Tansele yakiniye Gorilla FC igihe gito


Kinyarwanda
English
Swahili









