issa
Arabia Saudite: Igikomangoma gisinziriye kitabye Imana

Jul 20, 2025 - 11:14
 0

Igikomangoma Al-Waleed bin Khaled Al Saud, uzwi cyane ku izina rya “Igikomangoma kiryamye” cyo muri Arabia Saudite, yapfuye nyuma yo kumara imyaka 20 ari muri koma.

Yavutse muri Mata 1990, akaba yari imfura ya Prince Khaled bin Talal ndetse akaba ari mwishywa wa miliyoneri Prince Al-Waleed bin Talal. 

Prince Al-Waleed yaguye muri koma mu mwaka wa 2005 nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka yabereye i Londres.

 Icyo gihe yari afite imyaka 18 kandi yigaga mu ishuri rya gisirikare. Nubwo abaganga bari bagiriye inama umuryango we yo gukuraho imashini zimutera intege, se yarabyangiye avuga ko niba Imana ariyo yashakaga ko umuhungu we apfa, bizabaho ku buryo karemano hatabayeho kwivanga kw’abantu.

Mu myaka yakurikiyeho, hatangiye kugaragara amakuru atandukanye avuga ko hari ibimenyetso bito byo kwimuka.

Mu 2019, hari amashusho yagaragaje umutwe we ucyunama gake nyuma y’imyaka 14 ari muri koma. Mu 2020, andi mashusho yerekanye azamuye ukuboko asubiza ikaze yari ahawe na nyirasenge, Princess Noura bint Talal bin Abdulaziz. 

Urupfu rwe muri iki cyumweru ni igikorwa cy’akababaro ku muryango w’ubwami wa Arabia Saudite ndetse n’abantu benshi bakurikiranye inkuru ye mu gihe cy’imyaka myinshi.

Jul 20, 2025 - 11:48