Abaturage muri Israel bakajije imyigaragambyo
Mu mijyi ikomeye ya Israel irimo na Tel Aviv, habaye imyigaragambyo yateguwe n’abagize 'Hostages and Missing Families Forum' basaba Guverinoma gushyira imbere ibiganiro n’umutwe wa Hamas kugira ngo irekure imbohe isigaranye.
Igitero cya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023, yagabye mu majyepfo ya Israel, cyahitanye abarenga 1100, igira abandi 251 imbohe. Mu bo yagize imbohe, harimo 50 igifite, bikekwa ko 20 gusa ari bo bakiri bazima.
Aba baturage biganjemo ababuze ababo muri iki gitero cya Hamas, bavuga ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yahisemo gukomeza intambara muri Gaza aho gushyira imbaraga mu biganiro by’amahoro.
Bamwe mu bigaragambyaga, barimo Einav Zangauker na Dalia Cusnir, bavuze ko hari imbohe zimwe zamaze kurekurwa binyuze mu biganiro, bityo ko na guverinoma ishobora gukora ibirenzeho abandi bakaba nabo barekurwa.
Einav Zangauker watwariwe umwana witwa Matan Zangauker, yatangaje ko intambara Netanyahu arwana muri Gaza nta ntego yumvikana ifite, kuko itigeze ituma Hamas irekura imbohe z'Abanya-Isreal ifite.
Nyuma y'iyi myigaragambyo ikaze abaturage bakoze, Polisi yahise ifungura imihanda yari yafunzwe n’abigaragambya. Ibi bibaye mu gihe Perezida Donald Trump aherutse kugaragaza icyizere ko mu byumweru bike Hamas izaba yarekuye izindi mbohe.


Kinyarwanda
English
Swahili









