issa
Urubanza rwa Kjohn na Pazzo Man rwasubitswe

Nov 27, 2025 - 11:49
 0

Ishimwe Patrick yatinze kubona dosiye kandi akaba akeneye umwunganira mu mategeko. Ku rundi ruhande ariko Kjohn we yari yiteguye kuburana, ariko Ubushinjacyaha busobanura ko dosiye yabo ari imwe.

Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza ruregwamo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka Kjohn. Baburanye batunganiwe mu gihe Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe.

Ishimwe Patrick yavuze ko yatinze kubona dosiye kandi ko akeneye umwunganira mu mategeko. Ni mu gihe Kjohn wari witeguye kuburana ,Ubushinjacyaha bwamusobanuriye ko dosiye yabo ari imwe, ibyo bakurikiranyweho ni bimwe bazaburanira rimwe.

Yampano wabareze yari yitabiriye urubanza ubona ko afite igihunga, dore ko yari yambaye agapfukamunwa. Urukiko rukimara kuvuga ko urubanza rusubitswe, Yampano yasohotse yihuta, itangazamakuru ryo kuri murandasi rimwiruka inyuma ,yinjira mu modoka bwangu ahita agenda.Urukiko rwashyize iburanisha kuri 04 Ukuboza 2025.

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

Nov 27, 2025 - 11:51