Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka  wa RDF  ari muri Ghana

Apr 9, 2025 - 10:08
 0

Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, yitabiriye Inama ihuza abayobozi bakuru mu ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika irimo kubera i Accra muri Ghana.

Iyi nama ya ‘African Land Forces Summit’ yitabiriwe n'abagaba bakuru b'ingabo b’ibihugu cyangwa ab'ingabo zo ku butaka barenga 40.

Ni inama yarateguwe n'Ishami ry'Igisirikare cya Amerika muri Afurika n'Ingabo za Ghana, ikaba yaratangiye  ku ya 7 Mata ikazageza ku ya 10 Mata 2025.  yanagizwemo uruhare kandi  n'ibihugu by’amajyepfo y’u Burayi  ‘Southern European Task Force-Africa’ (SETAF-AF) nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bibitangaza.

RDF ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, itangaza ko muri iyi nama biteganyijwe ko aba bayobozi bazaganira ku mbogamizi zugarije umutekano. 

ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko kandi hazatangirwamo urubuga rwo guhanahana amakuru ndetse banashimangire ubufatanye mpuzamahanga bw’akarere, imyigishirize n’amasomo y’umwuga ya gisirikare, ikoranabuhanga, n’ibindi bitandukanye.

Apr 9, 2025 - 10:09

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.