
Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka wa RDF ari muri Ghana
Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, yitabiriye Inama ihuza abayobozi bakuru mu ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika irimo kubera i Accra muri Ghana.
Iyi nama ya ‘African Land Forces Summit’ yitabiriwe n'abagaba bakuru b'ingabo b’ibihugu cyangwa ab'ingabo zo ku butaka barenga 40.
Ni inama yarateguwe n'Ishami ry'Igisirikare cya Amerika muri Afurika n'Ingabo za Ghana, ikaba yaratangiye ku ya 7 Mata ikazageza ku ya 10 Mata 2025. yanagizwemo uruhare kandi n'ibihugu by’amajyepfo y’u Burayi ‘Southern European Task Force-Africa’ (SETAF-AF) nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bibitangaza.
RDF ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, itangaza ko muri iyi nama biteganyijwe ko aba bayobozi bazaganira ku mbogamizi zugarije umutekano.
ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko kandi hazatangirwamo urubuga rwo guhanahana amakuru ndetse banashimangire ubufatanye mpuzamahanga bw’akarere, imyigishirize n’amasomo y’umwuga ya gisirikare, ikoranabuhanga, n’ibindi bitandukanye.