issa
Ubuzima bubabaje bw'abana b'imyaka 14 batunze ababyeyi babo

Jun 9, 2025 - 22:22
 0

Iyo utembera mu mihanda itandukanye y'Umujyi wa Kigali, hari ubwo ugenda uhura n'abana bato baba bari gushakisha ibyuma byo kujya kugurisha bahaye akabyiniriro k'inyuma.

Bitewe n'uko ikiro cy'inyuma kigura amafaranga 500,usanga abana benshi cyane cyane bo mu muhanda batunzwe no kuzitoragura bakajya kuzigurisha, bityo bakabona icyo kurya.

Bamwe muri aba bana bari hagati y'imyaka 12 na 14 birirwa batoragura inyuma mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bo babwiye UKWELITIMES ko atari inzererezi nk'uko babibita kuko ngo inyuma birirwa batoragura zibatunze n'ababyeyi babo.

Aba bana bemeza, ko amafaranga babonye bayaha ababyeyi babo bakongera kuyo baba babonye bagahaha.

Bemeza ko ku munsi babona amafaranga ari hagati y'ibihumbi 2 n'ibihumbi 3.

Umwana witwa Muhire w'imyaka 13, wo mu Murenge wa Gisozi,Akarere ka Gasabo, yemeza ko mama we abizi ko yirirwa ashakisha inyuma zo kugurisha ndetse iyo atagiye kuzishaka atamugaburira.

Yagize ati " Mama mugitondo buri gihe iyo agiye kujya kuzunguza turasohokana agakinga inzu nanjye nkajya gusyaga , duhurira mu rugo nimugoroba agateka tukarya tukaryama gutyo gutyo."

Yongeyeho ko amafaranga yose yagurishije ibyuma aba yabonye iyo atashye ayaha nyina.

Uwitwa Karangwayire Emile ufite imyaka 12, yemeza ko we na mukuru we w'imyaka 15 batunzwe no kugurisha inyuma.

Ati " Buri gihe iyo ntagiye gusyaga mama arambwira ngo sinze kumwaka icyo kurya, iyo mbonye amafaranga ndayamushyira noneho akabwira mukuru wanjye akajya guhaha agateka tukarya."

Uyu mwana yongeyeho ko nyina afite ubumuga bwo kutabona ndetse we na mukuru we bajya gushakisha inyuma zo kugurisha kugira ngo babone ibibatunga.

Akomeza avuga ko amafaranga yose babona nyina ariwe uyabika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Nyarugenge, Ndabaramiye Dodos, nk'agace kagaragaramo abana benshi bo mu muhanda, we yambwiye UKWELITIMES, ko ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali aribwo bwavuga ku bijyanye n'iki kibazo.

Jun 9, 2025 - 23:29