issa
Ubuyobozi bwa FERWACY bwatangaje itariki Tour du Rwanda 2026 izatangirira

Oct 15, 2025 - 15:53
 0

Mu gihe habura amezi arenga Abiri tukinjira muri 2026, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY, bwatangaje amatariki Tour du Rwanda 2026 izatangirira. 

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, aho byemejwe ko Tour du Rwanda 2026 izatangira ku itariki 22 Gashyantare isozwe ku ya 1 Werurwe 2026.

Tour du Rwanda ya 2026, izaba igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva yagirwa mpuzampahanga. Iyi Tour Du Rwanda izaba ibaye kandi ku nshuro ya 29 kuko yatangiye mu 1988.

Mu mwaka wa 2019, nibwo ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare, FERWACY ryahawe icyemezo cy’uko Tour du Rwanda ishyizwe kuri 2.1, aho abakinnyi bakomeye mpuzamahanga baryitabira ariko kuva iki gihe nta munyarwanda urongera ku ryegukana nkuko abarimo Ndayisenga Valens babikoze ikiri kuri 2.2.

Tour du Rwanda iheruka ya 2025, yegukanwe n’Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies, icyo gihe umunyarwanda witwaye neza yari Masengesho Vainqueur waje ku mwanya wa karindwi.

Aya matariki asohotse nyuma yaho u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’isi y’amagare yabaye kuva ku itariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025. Ariko kandi haheruka n’isiganwa ryabereye mu karere ka Kirehe rizwi nka Kirehe Race ryabaye kuva tariki 11 kugeza 12 Ukwakira 2025.

Umufaransa Fabien Doubey niwe wegukanye Tour du Rwanda ya 2025 

Masengesho Vainqueur niwe mu nyarwanda witwaye neza muri Tour du Rwanda ya 2025 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373