issa
Ubuhamya bw’uwafashwe ku ngufu n’abasirikare ba FARDC

Feb 12, 2026 - 10:22
 0

Umukobwa w’imyaka 36, ari muri bamwe mu banyarwanda 161 baherutse gutahuka bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuga ko ingabo z’iki gihugu (FARDC) zamusambanyije ishuro ebyiri azira ko ari Umunyarwandakazi.

Uyu mukobwa nawe yemeza ko yahungutse ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare aturutse mu gace ka Masisi. 

Yemeza ko ababyeyi be bamuhunganye mu 1994 akiri umwana muto, bavuye mu yahoze ari Komine Rutongo.

Yagize ati “Ababyeyi barampunganye, twabaye Gatoyi, nyuma nza gushakira Kamuronzi, ariko ubuzima ntibwambereye bwiza, kuko iyo bamenye ko uri impunzi bagufata nk’uwaje kubasahura, bagufata nk’umwicanyi, naravanguwe kenshi banziza ko ndi Umunyarwanda. Byageze ubwo mu 2020 nagiye gutashya inkwi mu ishyamba mpura n’abagabo bambaye nabi nk’abashumba ariko hasi bambaye imyenda y’igisirikare cya FARDC, bamfata ku ngufu ndabiceceka ngo ntasenya urugo rwanjye.”

Yakomeje avuga ko “barambwiye bati wowe uri Umunyarwanda ni nayo mpamvu tutabakunda, ariko na none uri umugore mwiza reka tukurongore, nabonye ko bashobora no kunyica mpitamo kwemera ku gahato kandi nta bushake nari mbifitiye, narabicecetse kuko nari mfite umugabo nanga ko urugo rwasenyuka, ubu nibwo nabasha kubivuga kuko yatabarutse.”

Ku nshuro ya kabiri afatwa ku ngufu hari mu 2024, avuye mu isoko.

Ati “Navuye mu isoko nakerewe nsanga bantegeye hafi y’urugo batambaye imyenda ya gisirikare barambwira bati twarakwifuje kenshi waratwanze rero twahisemo kugufata ku ngufu, hari mu bihe by’intambara bafite imbunda kandi bwije mpitamo kwemera, naracecetse mbikora nk’aho twumvikanye kuko nanze ko bankomeretsa [..] ariko ubu ndishimye kuba ntashye mu Rwanda.”

Nyiramana yatahukanye abana barindwi bose avuga ko yabyaranye n’umugabo we wishwe. Yashimangiye ko yiteguye gukora akiteza imbere nk’abandi asanze mu gihugu.

Yanaboneyeho gusaba abasigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka kuko abageze mu gihugu bateye imbere, ibitandukanye n’amakuru y’ikinyoma bahabwaga.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

IGIHE kibuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye aba Banyarwanda batahutse ko atumva impamvu hari Umunyarwanda ugikwiriye kuba yitwa impunzi.

Ati “Umuntu utari mu gihugu yitwa ko yahunze aba ari gukorera mu gihombo, kuko u Rwanda rwatoye amategeko avanaho ubuhunzi mu buryo bwose, iyo twisesenguye uko tubayeho ntabwo tubona impamvu yatuma Umunyarwanda aba impunzi, nibyo bari barababwiye muri mu ishyamba barababeshye kandi namwe murabyibonera.”

“Twebwe twakira impunzi zo mu bindi bihugu, tukazitaho cyangwa tukabafashiriza iwabo, kugira ngo nabo bave mu buhunzi, twabubayemo turabuzi tugeze aho tubuvamo, tuba mu gihugu cyacu.”

Meya Mulindwa yakomeje abibutsa ko bari mu maboko meza y’Igihugu kibakunda, ababwira ko bagomba guhamagara abo basizeyo nabo bagataha.

Feb 12, 2026 - 10:46