issa
U Rwanda rurashinja RD Congo umugambi wo kurimbura Abatutsi

Sep 26, 2025 - 18:13
 0

U Rwanda rwagaragarije inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ko rukomeje guhagarikwa umutima n’ubufatanye bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa FDLR, bufatwa nk’umugambi wo kurimbura Abatutsi bo muri kiriya gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n'amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yibukije ko u Rwanda rwazutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukubakira imiyoborere yarwo ku mahame yo kubaha uburenganzira bwa muntu, agaciro k’ikiremwamuntu no kubazwa inshingano. Yashimye Loni ku kuba yarashyizeho Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ibihugu byashyize inzibutso ku butaka bwabyo. Ariko anenga ko, kugeza n’ubu, umuryango mpuzamahanga utarebera ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho bigaragara mu Burasirazuba bwa RDC, umuryango mpuzamahanga na Loni ubwayo irebera. Turasaba kutongera kwirengagiza ibintu byoroshye kubona. Kwibasira, kwica no kurimbura Abatutsi b’Abanye-Congo harimo n’Abanyamulenge ni ibyaha byibasiye ikiremwamuntu bigaragaza ibimenyetso-mpuruza bya Jenoside.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje asobanura ko Jenoside ari icyaha gifite ibisobanuro byihariye mu mategeko mpuzamahanga, aho itsinda ry’abantu ryibasirwa bazira icyo bari cyo, hagamijwe kubarimbura. Yihanangirije abahakana n’abapfobya Jenoside, avuga ko ari imyitwarire isanzwe ikoreshwa n’abayigizemo uruhare.

Yibukije ko guha intwaro umutwe uzwiho gukora Jenoside ntaho bitandukaniye no kuba umufatanyacyaha mu cyaha cyayo.

Ati “Nta birego cyangwa imvugo byashobora guhindura ukuri kw’amateka. Gutera inkunga no guha intwaro umutwe w’abajenosideri ni ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside".

Nduhungirehe yatanze ingero zigaragaza ubugome bukorerwa Abatutsi mu Burasirazuba bwa Congo, harimo ibyabaye mu Ukwakira 2023, ubwo imitwe ya Wazalendo, FDLR na Nyatura yatwitse inzu zisaga 300 z’Abatutsi mu Mudugudu wa Nturo, muri Teritwari ya Masisi, ikica abaturage, ikabatwika ndetse ikarya inyama zabo, mu gihe Leta ya RDC ntacyo yakoze ngo ibirinde.

Yongeyeho ko ubuyobozi bwa RDC bwaranzwe n’imikorere mibi ishingiye kuri ruswa, inyungu z’abantu ku giti cyabo no kunyereza umutungo wa Leta. 

Ati “Niba hari ibyaha bikorwa muri RDC hagamijwe inyungu, byose bishingiye ku ruswa, imiyoborere mibi no kunyereza umutungo wa Leta".

U Rwanda rwasabye Loni n’umuryango mpuzamahanga kudakomeza kwirengagiza ibimenyetso bigaragaza umugambi wo kurimbura Abatutsi mu Burasirazuba bwa Congo, kuko ari icyaha gikomeye kibangamiye ikiremwamuntu.