issa
U Rwanda mu bihugu 142 byatoye ko Palestine yigenga

Sep 13, 2025 - 09:21
 0

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, u Rwanda rwatoye ruri mu bihugu 142 bishyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, uzwi ku izina rya New York Declaration, ugamije kurangiza amakimbirane y’igihe kirekire hagati ya Israel na Palestine.

Uyu mwanzuro ushimangira igitekerezo cya kera cyatangajwe mu 1947, cyo kugabanya igihugu hagati y’Abanya-Israel n’Abanya-Palestine, buri ruhande rukagira ubusugire n’ubwigenge.

Amateka y’icyo gitekerezo

Igitekerezo cyo kugabanya Israel na Palestine igihugu cyemejwe bwa mbere na Loni mu 1947, ariko ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryagiye rihura n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku ntambara zidashira, kutumvikana n’inyungu z’ibihugu bikomeye.

Aya mahame mashya ya New York, agizwe n’amapaji arindwi, yateguwe na u Bufaransa na Arabie Saudite mbere yo kwemezwa muri Nyakanga 2025. Intego nyamukuru ni ugusubukura gahunda yari yarahagaze, no gushyiraho inzira igaragara yo kuyishyira mu bikorwa.

Ibyo New York Declaration iteganya

Aya mahame ya New York ashyiraho gahunda izamara amezi 15, igabanyijwemo ibyiciro bitandukanye, harimo:

Gushinga igihugu cya Palestine cyigenga, gifite ubusugire, ubukungu buteye imbere kandi kigendera kuri demokarasi.

Gusaba ko Hamas irambika hasi intwaro no gushyikiriza ubuyobozi bwa Gaza Leta ya Palestine.

Kwemeza ko Palestine izemerwa n’amahanga nk’igihugu cyigenga, ariko kikaba kitagira igisirikare.

Gushimangira uruhare rwa Loni n’ibihugu by’amahanga mu gucunga neza ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro.

Abashyigikiye n’abatabyemeye

Umwanzuro wemejwe n’ibihugu 142, birimo:

U Bufaransa

u Bwongereza

u Bubiligi

Qatar n’ibindi.

Ibihugu 10 byanze kuwushyigikira birimo:

Israel

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)

Tonga

Hungaria.

Naho ibihugu 12 byifashe harimo:

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Ethiopia

Sudani y’Epfo

Guatemala

Fiji na Samoa.

U Rwanda n’umurongo warwo kuri Israel

U Rwanda rwatoye uyu mwanzuro hashize umunsi umwe rumaze gusohora itangazo riramira ibikorwa bya Israel, cyane cyane ibitero byagabwe kuri Qatar ku wa 9 Nzeri 2025, bigamije kwikiza bamwe mu bayobozi b’umutwe wa Hamas bari i Doha.

Ibi byerekana ko u Rwanda rufite umurongo uhamye wo gushyigikira amahoro arambye n’ubutabera, by’umwihariko mu burasirazuba bwo hagati, ahamaze imyaka myinshi amakimbirane yongera umwuka mubi mu baturage ndetse n’ibihugu bihaturiye.

Kwemezwa kw’aya mahame ya New York byongeye kugaragaza ubushake bwa Loni bwo gusubukura inzira yo guhashya amakimbirane hagati ya Israel na Palestine. U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bikomeye byashyigikiye uyu mwanzuro, rwongeye kwerekana ko ruharanira amahoro, ubutabera n’ubusugire bw’ibihugu byose ku isi.

Sep 13, 2025 - 09:42