issa
Sudani: Abasirikare ba UN baguye mu gitero cy’indege

Dec 14, 2025 - 08:13
 0

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko abasirikare batandatu ba UN bakomoka muri Bangladesh bishwe, mu gihe abandi umunani bakomerekeye mu gitero cy’indege zitagira abapirote cyagabwe ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga umutekano.

Iki gitero cyibasiye ikigo cy’ibikoresho by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe umutekano by’agateganyo (UNISFA), giherereye i Abyei mu mujyi wa Kadugli, umurwa mukuru wa Leta ya Kordofan y’Amajyepfo muri Sudani.

Antonio Guterres yamaganye byimazeyo iki gitero, avuga ko kidafite ishingiro kandi kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Yagize ati: “Ibitero bigabwa ku ngabo ziri mu butumwa bwa UN bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.”

Guverinoma ya Sudani ku bufatanye n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’iki gihugu, yashinje umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) kuba ari wo wagabye iki gitero. Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Sudani akaba n’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho, General Abdel Fattah Burhan, yavuze ko icyo gitero ari igikorwa “cyo gufata intera gitera impungenge zikomeye” kandi gishobora kongera gukaza umutekano mucye uri muri Sudani.

Ku rundi ruhande, umutwe wa RSF wanyujije itangazo ku rubuga rwa Telegram uhakana ayo makuru, uvuga ko ibivugwa ari “ibirego by’ibinyoma” kandi ko nta ruhare wagize muri icyo gitero.

Iki gitero kije cyongera kwerekana ubukana bw’umutekano mucye umaze igihe muri Sudani, ndetse kikongera impungenge ku mutekano w’ingabo mpuzamahanga ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro muri ako karere.

Dec 15, 2025 - 05:53