issa
Rusizi: Arakekwaho kwica umugore we amuziza gutiza isuka

Jan 26, 2026 - 08:25
 0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu, wo mu Kagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu,Akarere ka Rusizi ari guhigishwa uruhindu akekwaho kwica umugore we amuziza ko yatije iwabo isuka.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Mutarama 2026 mu Mudugudu wa Muhora Akagari ka Mataba Umurenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko ahagana saa ine z’ijoro aribwo abana bumvise se na nyina barwana, ariko ntibabona uko batabara cyangwa ngo batabaze kubera ko bari bakingiranye mu nzu.

Umukuru muri bo ufite imyaka irindwi yaje guca mu idirishya arebye mu gikoni ahasanga umurambo wa nyina, ajya kubibwira nyirakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel yavuze ko nyuma yo kumenya aya makuru bajyanyeyo n’inzego zirimo Polisi na DASSO ndetse na RIB.

Yagize ati "Saa ine z’ijoro nibwo twamenye urupfu rw’umudamu bikekwa ko ari umugabo we wamwishe witwa Sindayiheba Jean de Dieu. Umugabo w’uyu mugore yabuze, akaba ariho duhera dukeka ko yaba ari we wamwishe. Ikindi abana babo bari bakingiranywe mu nzu."

Yakomeje agira ati "Umwana mukuru w’imyaka irindwi yavuze ko bari bakingiranywe, kandi yatanze amakuru ko se na nyina baraye barwanye."

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu mugabo yapfuye n'umugore we yatije isuka iwabo ndetse ko bari basanzwe babanye mu makimbirane.

Jan 26, 2026 - 08:35