Rubavu: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu mugozi
Umugabo witwa Tuyishime Jean Baptiste wo mu Murenge wa Kanama,Akarere ka Rubavu, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bikuka, Akagari ka Mahoko muri aka Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste, yavuze ko uyu mugabo yasanzwe yimanitse bikekwa ko yiyahuye.
Yagize ati ” Hari umuturage yabaga mu nzu ya wenyine ari naho akorera. Abantu bamubonye bwa nyuma bamubonye ku wa kane nimugoroba, ku wa Gatanu ahantu aba hasaga nk’ahafunze hegetseho. Ariko ku wa Gatandatu abantu babonye iwe hasa nk’ahafunguye ."
Yakomeje avuga ko ahantu aba ari hari matera, ntibamubona, abantu batekereza ko ari nk’ahantu yagiye, ntibakwinjira mu cyumba, baramukingira baragenda. ahantu ahaba , binjira mu cyumba , basanga aho yimanitse . Bikekwa ko yiyahuye.”
Gitifu Nzabahimana yemeje ko uyu mugabo w’imyaka 29 yari afite umugore ariko baza gutandukana, aboneraho gusaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kandi mu gihe bahuye n’ikibazo bakamenyesha ubuyobozi.


Kinyarwanda
English
Swahili









