PSG ikoze ibyo yasabwaga imbere ya Liverpool FC, FC Barcelona iranyagira! Uko imikino ya Champions League yagenze

Mar 12, 2025 - 00:55
 0

Ikipe ya PSG itsindiye kuri Penalite ikipe ya Liverpool FC yatangiye umukino ikina neza.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa ine z'ijoro zo kuri uyu wa kabiri tariki 11 Werurwe 2025. Ni umukino wari ukomeye cyane watangiye ikipe zombi ubona nta gahunda yo gufungana zifite ahubwo zarekuraga zikatakana nk'uko abatoza baraye babitangaje.

Ikipe ya Liverpool FC nk'ikipe yari mu rugo yatangiye ari yo irimo kwataka cyane izamu rya Paris Germain ariko mu minota ya mbere amahirwe ntiyajya ku ruhande rwayo bituma ikipe ya PSG utinyuka itangira kwataka.

Ku munota wa 12, ikipe ya Liverpool FC yaje kwataka abakinnyi bayo benshi birunda mu gice cya PSG iza gutakaza umupira ihita igera kwa Osmane Dembele yihutana umupira ahita ahereza Barcola yongeye kumusubiza abarimo Konate na Szoboslai kuwukuraho biranga, Dembele ahita atsinda igitego cya mbere cya PSG.

Ikipe ya PSG nyuma yo kubona igitego byahise bituma imibare ya Liverpool FC yongera gukomera kuko zahise zinganya igitego 1-1 ndetse bituma ikipe ya PSG yongera kugarura icyizere umukino utangira gukomera cyane.

Ku munota wa 15 ikipe ya PSG yaje kongera kubona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ariko biranga. Ni umupira wari uzamukanwe neza mu kibuga hagati binyuze kuri Osmane Dembele wakinaga neza, ahereza Barcola ariko ateye ishoti umuzamu wa Liverpool FC akora akazi awukuramo.

Ku munota wa 31, ikipe ya Liverpool FC yaje gukora ikosa muri ba myugariro bayo, umupira ufatwa na Osmane Dembele ageze mu rubuga rw'umuzamu yiha umupira muremure ufatwa na Alison Beckar ufatira ikipe ya Liverpool FC.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe zombi zifafite imbaraga nyinshi ndetse wabonaga nta kipe irimo kwataka cyane ishaka ikindi gitego bikomeza kuba igitego 1 cya PSG ku busa bwa Liverpool FC.

Ikipe ya Liverpool FC yaje kuzamukana umupira ku munota wa 54, ibona igitego cyo kwishyura ariko bayirega kurarira, Paris Germain ikomeza kuyobora umukino n'igitego 1-0.

Liverpool FC ku munota wa 57 yaje kubona Koroneri iterwa neza na Mac Allister , Luis Diaz awuteye n'umutwe umuzamu wa PSG witwa Gianluigi Donnarumma awukuriramo ku murongo wabonaga cyagezemo.

Ikipe ya PSG ku munota wa 67 yakoze impinduka akuramo rutahizamu Barcola yinjiza mu kibuga Doué umaze iminsi yitwara neza.

Ikipe ya Paris Germain yabonye kufura nziza cyane mu minota 5 y'inyongera ariko ntiyagira icyo ibyara umupira uterwa mu rukuta umukino urangira ikipe ya PSG itsinze igitego 1-0, uteranyije imikino 2, ikipe zinganya igitego 1-1. 

Nyuma yo kunganya kw'izi kipe zombi, byatumye hongerwaho iminota 30 y'inyongera kugirango harebwe niba haboneka ikipe ikomeza mu kindi cyiciro.

Iminota 30 yongeweho yaje kirangira n'ubundi ntagihindutse kuko PSG yagumanye igitego 1-0. Iyi minota yaranzwe n'umunaniro ku makipe yombi ndetse nta n'imwe yigeze ihusha uburyo wavuga ko bwari bukomeye cyane.

Haje kwitabazwa Penalite, ikipe ya PSG ikomeza kuri Penalite nyuma yo gu tsinda penalite 4 kuri 1, PSG isanga izindi muri 1/4 cya UEFA champions league

Indi mikino:

FC Barcelona yatsinze ikipe ya Benfica ibitego 3-1 ihita ikomeza mu kindi cyiciro. Ikipe ya Inter Milan yatsinze ikipe ya Feyenoord FC ibitego 2-1 bihita bituma ikomeza. Ikipe ya Bayern Munich yatsinze Bayern Leverkusen ibitego 2-0 ihita ikomeza muri 1/4.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.