Poshy Queen ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Harmonize

Apr 26, 2025 - 18:01
 0

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania Poshy Queen, ari mu byishimo bisendereye nyuma y'uko yerekanye imodoka nshya umukunzi we yamuguriye nyuma yo gutandukana na Harmonize.

Nyuma y'amezi make Poshy Queen atandukanye na Harmonize, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ibyishimo yatewe no kuba umukunzi we mushya yamuhaye impano y'imodoka.

Abinyujije kuri Instagram ye yagize ati:"Sinzi icyo navuga, sinzi aho wabaga muri iki gihe cyose, ariko Imana ntikererwa."

Yunzemo ati:" Warakoze Mana kuba warampaye umugabo wa nyawe, ntabwo nabasha kubivuga byose gusa warakoze kumpa umugabo mwiza".

Icyakora nubwo Poshy Queen yahishuye ko ari mu rukundo rushya ndetse uwo mukunzi we akaba yamuhaye imodoka, ntabwo yigeze amutangaza amazina cyangwa se ngo asohore amafoto ye.

Muri Mutarama 2024, nibwo Poshy Queen yatangiye gukundana na Harmonize, aho bemeje ko bahujwe n'indirimbo y'uyu muhanzi yise ‘Single again’ yamamaye mu mpera z’umwaka wa 2017.

Nubwo ibyabo byatigishije imbuga nkoranyambaga mu minsi mike, ariko ntibyatinze kuko mu Ukwakira umwaka washize bemeje ko batandukanye ndetse Harmonize aza gutangaza ko akundana na Abigael Chams.

Apr 26, 2025 - 18:05

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.