issa
Perezida Kagame yaganiriye n’abashumba ba Kiliziya Gatolika

Aug 3, 2025 - 08:54
 0

Perezida Paul Kagame yakiriye Abashumba ba Kiliziya Gatolika bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM) iri kubera i Kigali.

Perezida Kagame mu bo yakiriye harimo Perezida wa SECAM akaba na Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda.

Perezida Kagame mukuru yagaragarije aba bashumba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze anabibutsa ko kugira ngo ikiremwamuntu gikore neza, bisaba uruhare rwa Leta n’amadini.

Ati "U Rwanda rusobanuye ububi ndetse n’ubwiza bw’ikiremwamuntu, byibutsa ko ababifite mu nshingano, muri Leta n’amadini, bagomba gukoresha ibyiza by’ikiremwamuntu. Mbere habayeho ugutsindwa, ariko abantu beza ntibemera kuba imbata yabyo."

Yanavuze Perezida ko abantu bagomba kwigira ku mateka, bagakorera hamwe, bagategura urubuga rw’icyizere, ubwiyunge n’amahoro, ntibikorwe mu Rwanda gusa, ahubwo bikaba muri Afurika yose.

Ati “Tugomba kwigira ku mateka, tugakorera hamwe, tugategura urubuga rw’icyizere, ubwiyunge n’amahoro, atari mu Rwanda ahubwo ku mugabane wacu.”

SECAM iri kubera i Kigali guhera ku wa 31 Nyakanga 2025, aho biteganyijwe ko izarangira tariki ya 3 Kanama. 

SECAM yitabiriwe na ba Cardinal 13 na ba Musenyeri 100 ndetse n’abapadiri barenga 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu kuyitangiza , Cardinal Ambongo yashimiye u Rwanda kuba rwarakiriye iyi nama, agaragaza ko ari igihugu cy’intangarugero cyanyuze mu bihe bishaririye ariko gishobora kongera kwiyubaka ndetse anashimira Perezida Kagame wohereje umuhagarira.

Mu muhango wo gutangiza iyi nama, Perezida Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, wasabye Abepisikopi Gatolika kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Afurika birimo amakimbirane, bakanatanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.

Dr. Nsengiyumva yagize ati “Itorero muri Afurika rifite uruhare rigomba kugira mu kwerekana inzira nziza, imiyoborere myiza, guteza imbere ubumuntu no gushyira imbaraga mu guteza imbere ubushobozi bwacu bwo kugira amahitamo mazima ku bihugu byacu.”