Perezida Alassane Ouattara yagize murumuna we Minisitiri w'Intebe wungirije
Perezida Alassane Ouattara watorewe kuyobora Cote d'Ivoire mu Ukwakira 2025, yashyizeho guverinoma nshya irimo murumuna wagizwe Visi Minisitiri w'Intebe akaba na Minisitiri w'Ingabo. Iyo guverinoma yiganjemo abari muri guverinoma muri manda ye iheruka.
Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, yashyizeho guverinoma, nshya ejo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, mu bagize guverinoma harimo na murumuna we, Tene Birahima Ouattara, wagizwe Visi Minisitiri w’Intebe akaba ari na Minisitiri w’Ingabo muri icyo Gihugu nkuko bitangazwa n'Ibiro ntaramakuru bya Abongereza Reuters.
Perezida Côte d’Ivoire, ubwo yashyiragaho bamwe mu bagize guverinoma ntiyakoze impinduka nyinshi nkuko byari byitezwe kuko ubwo yatorwaga mu Ukwakira umwaka ushize, yavugaga ko abakiri bato bagomba guhabwa imyanya mu miyoborere ye. Byanatunguye benshi ubwo yagiraga murumuna we Minisitiri w'Intebe wungirije, mu gihe ubwo yatorwaga yavugaga ko ku butegetsi bwe azazana amaraso mashya, urubyiruko rugahabwa imyanya mu miyoborere y'icyo Gihugu nyamara murumuna we akaba ari mu bafite imyaka mu bo yahaye umwana muri guverinoma kuko afite imyaka 70.
Ishyaka rya Alassane Ouattara ryanagize ubwiganze bw'amajwi mu matora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu Ukuboza 2025.
Guverinoma yashyizweho muri Cote d'Ivoire igizwe n'abaminisitiri 34, bayobowe Dr Robert Beugre Mambe wagizwe Minisitiri w'Intebe ndetse akaba yari kuri uwo mwanya kuva muri 2023. Abaminisitiri bashya ni batanu barimoYacouba Hien Sié wagizwe Minisitiri w'ibikorwa remezo no gusana imihanda na Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga no guhanga udushya Djibril Ouattara. Abaminisitiri bari basanzwe muri guverinoma bagera kuri 29.
Perezida Alassane Ouattara ufite imyaka 84, yagiye ku butegetsi mu mwaka 2011 akaba agiye kumara imyaka 15 ku butegetsi. Muri iyo myaka uwo mugabo yazahuye ubukungu bwa Côte d’Ivoire bwari bwatangiye kuzahara.


Kinyarwanda
English
Swahili









