P Diddy yaguye apfukamye agihanagurwaho ibyaha bikakaye
Ku itariki 2 Nyakanga 2025 imbere mu rukino rw’I New York abacamanza 12 baburanisha urubanza rwa P Diddy bamubwiye ko ari umwere ku byaha byashoboraga kumugumisha muri gereza ubuzima bwe bwose. Ni ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa bakundanye nawe hagamijwe inyungu n’icyaha cyo gucuruza abantu mu buraya.
P Diddy akimara kumva uyu mwanzuro yahise agwa hasi apfukamye umutwe awushyira ku ntebe.
Urukiko rwanzuye ko ahamwa n’icyaha cyoroheje cyo gutwara abantu gukora uburaya. P Diddy yakoze ikimenyetso cy’ibiganza cyo gusenga yereka abacamanza.
Ni nako yabigenje arahindukira akora icyo kimenyetso yereka umuryango we,impanga ze z’abakobwa, abahungu be, na nyina w’imyaka 85 y’amavuko bose bari baje kumva umwanzuro w’urubanza.
Abari imbere mu rukiko bitegereje P Diddy babona akoze ikimenyetso gisobanura ko yiteguye gutaha mu rugo akava mu ibohero yashyizwemo muri Nzeri 2024.
Umwe mu bunganira P Diddy witwa Teny Geragos yaraturitse ararira noneho arihanagura n’agatambaro yari yitwaje.
Umwunguzi wa kabiri wa P Diddy witwa Marc Agnifilo yabwiye Urukiko ko umukiriya we atari ngombwa gukomeza gufungwa kuko hari ibyo yategekwa n’urukiko ariko akarekurwa.
Uwo mwanzuro ukimara gusomwa P Diddy yahagurutse aho yari apfukamye ahobera abunganizi be, umuryango we n’abandi bari baje kumushyigikira nyuma akoma amashyi mu kwerekana ko yishimiye ubutabera yahawe.
Nyuma ya saa sita ku isaha y’I New York mu rukiko rw’I Manhattan yakomeje kuburana asaba gufungurwa by’agateganyo ariko Umucamanza Arun Subramanian. Hanze y’urukiko hari imbaga nyamwinshi y’abifuzaga ko P Diddy arekurwa banafite ibyapa byanditseho amagambo abihamya’Free Diddy’ cyangwa se rekura P Diddy.
Kugeza ubu rero, P Diddy aracyafunzwe aho azategereza kugeza mu Ukwakira 2025 Urukiko rugatanga ibihano ku cyaha yahamijwe gishobora kumuheza muri gereza imyaka 20 cyangwa se hakabaho gufata indi myanzuro bitewe n’ubusesenguzi bw’abacamanza.
Abanyamategeko basaga umunani nibo bunganiye P Diddy bakaba bose bizeye ko mu Ukwakira uwo bunganira azasohoka yemye muri Gereza kuko babona urukiko rushobora kugira ibyo rumutegeka kubahiriza ariko agasanga umuryango we.
Banenze cyane itangazamakuru ryari ryarahinduye P Diddy umunyabyaha kandi urukiko rutabimuhanya basaba abakoze inkuru zisebya umukiriya wabo kuvuga ukuri bashingiye ku bimenyetso n’umwanzuro w’urukiko.
P Diddy yari akurikiranyweho ibyaha bitanu, bitatu bikomeye abigirwaho umwere. Hari amagambo yabwiye nyina, Janice akimara kuba umwere kuri ibyo byaha by’ubugome. P Diddy yumvikanye abwira nyina ati”Mama ndadukunda, ndagukunda cyane”. Ni amagambo yavuze ubutaruhuka mu kwerekana urukundo akunda nyina uri mu zabukuru.
Uyu mugabo w’imyaka 55 y’amavuko, urubanza rwe rwatangiye ku itariki 12 Gicurasi 2025 rukaba rumaze ibyumweru umunani ruburanishwa.
Iyaguye ntawe utayiryaho
Ku itariki 1 Nyakanga 2025 hari umugore watanze ikirego asobanura ko P Diddy yamusambanyije ku gahato akanamutera ihungabana rikomeye. Uwo mugore wahawe izina rya Jane Doe mu kurinda imyirondoro ye yavuze ko yifuza miliyoni $10 nk’impozamarira kuko yahuye n’ibikomere adateze gukira. Yaba P Diddy cyangwa se abamwunganira nta n’umwe wigeze ashaka kugira icyo avuga kuri uwo mugore.


Kinyarwanda
English
Swahili









