issa
Nyanza: Umugore yatawe muri yombi azira kwica umugabo we

Aug 12, 2025 - 14:05
 0

Umugore wo mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi azira kwica umugabo we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UKWELITIMES, ko mbere y’uko uyu mugore yica umugabo we babanje kugirana amakimbirane bararwana.

Ati “ Habaye amakimbirane yo mu muryango aho umugore ashinja umugabo kumuca inyuma bose bashinjanyaga gucana inyuma hanyuma muri uko gushinjanya kwabo mu ijoro ryo ku wa 8 bararwanye bamaze kurwana bivugwa ko umugore yaje kwica umugabo ariko n’umugabo yari yasinze arangije ahungira mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba.”

Yakomeje avuga ko aya makuru akimara kumenyekana Polisi yahise itabara ijyana umurambo wa Nyakwigendera ku Bitaro bya Nyanza ndetse n’uwo mugore afatirwa mu Karere ka Gisagara bukeye ku tariki ya 9 Kanama.

Yongeyeho ko Polisi isaba abashakanye bose kwirinda amakimbirane kuko nta cyiza cyayo amakimbirane ahubwo ikabasaba kwimakaza umuco hagati y’abashakanye ndetse babona bibananiye  bakitabaza inshuti z’umuryango cyangwa inzego zibanze na Polisi.

Kugeza ubu uyu mugore afungiye kuri Polisi Ntyazo ndetse ubugezacyaha bukaba bwatangiye iperereza.

Aug 12, 2025 - 14:23