Nyamasheke: Yatemwe n’umujura yari yakingiranye
Umugabo witwa Hakizimana Elizaphan w’imyaka 57 ubu arembeye ku kigo Nderabuzima cya Karambi mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gutemwa mu mutwe n’umujura bikekwa ko yari yabinjiranye mu rugo bakamukingirana.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko yinjiye mu rugo rwa Hakizimana baramukingirana baza kumwumva agarutse gutwara radiyo nyuma yo gutugwara televiziyo akayihisha mu ikawa.
Hakizimana Elizaphan yavuze ko yatashye nijoro arakinga nk’uko bisanzwe, azi ko ari mu nzu n’umugore we hamwe n’umusore wabo w’imyaka 26 gusa.
Akomeza avuga ko mu gicuku bumvise umuntu ari mu ruganiriro, akora kuri radiyo, abyutse amucaniraho itara.
Yagize ati: “Nacanye itara mbona ni umujura wari wambaye iby’umukara no mu maso yahijimishije ku buryo kumumenya neza bitari koroha, asohoka agana mu gikari afite radiyo. nahise mufata turagundagurana twerekeza hanze mu gikari, umuhungu wanjye na we wari wabyutse abonye bikomeye ajya gutabaza.”
Yakomeje avuga ko ubwo uwo musore yajyaga gutabaza, aribwo wa mujura yamutemye mu mutwe yikubita hasi ata ubwenge, aza kugarura ubwenge asanga ku Kigo Nderabuzima cya Karambi.
Ati: “Nshobora kuba namukingiranye aho turaza urufunguzo akahabona agakingura nijoro agatwara televiziyo kuko yo yari yayitwaye mbere, akagaruka gutwara radiyo ari yo yantemeyeho nyimwaka.”
Televiziyo bivugwa ko uyu mujura yari yatwaye yasanzwe munsi y’urugo mu ikawa zihari. Inzego z’umutekano zikomeje gushakisha uwo mugizi wa nabi mu gihe uwo yatemye akirimo kwitabwaho n’abaganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagenimana Narcisse, avuga ko inkuru ikimenyekana bihutiye gutabara, bagasanga uwo mujura nta rugi yaciye, nta n’idirishya, nta n’aho yatoboye mu nzu.
Yagize ati: “Birashoboka ko bamukingiranye kuko nta handi tubona yanyuze, n’inzu ni nini irarwamo n’abantu batatu gusa, uwo musaza, umugore we n’uwo mwana wabo w’umusore. Bishoboke ko uwo mujura yari yarabagenzuye, atari n’ubwa mbere bamukingiranyemo, akabona aho babika urufunguzo n’uko bakinga, akaza gukingura atekereza ko basinziriye. Uwatemwe twamugejeje kwa muganga bari kumwitaho.”
Yongeyeho ko uyu mugizi wa nabi akirimo gushakishwa ndetse ibyo yari yibye byose byagarujwe cyane ko n’iyo televiziyo abaturage bayisanze mu ikawa zo munsi y’urugo bashakisha.


Kinyarwanda
English
Swahili









