issa
Nyamasheke: Yakubiswe n'inkuba atwite ararokoka

Sep 19, 2025 - 18:10
 0

Umugore witwa Muhawenimana Rosette wo mu Kagari ka Jurwe, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba atwite inda y'amezi abiri ubwo yari mu gikoni atetse ku bw’amahirwe y'Imana we n’uwo atwite bararikoka.

Iyi nkuba yamukubise mu mvura nyinshi yagwaga ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2025,

Umutangabuhamya witwa Muhawenimana, wabyibineye yagize ati: “Abari mu nzu bumvise mu gikoni umuntu yikubita hasi barebye basanga ni we urimo ugaragurika, ataka, avuga ko mu nda hamurya cyane, abababara cyane ukuguru.”

Umugabo w'uyu mugore ni we wavuze ko umufasha we atwite inda y’amezi abiri.

Ibi bikimara kuba uyu muhore yahise yihutanye kwa muganga ku Ivuriro ry’ibanze rya Jurwe ndetse ahita agezwa ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro. ku bw’amahirwe basanga we n’umwana atwite nta kibazo bagize bagize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko uyu mugore ari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro, ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite bumeze neza.

Yagize ati: “Bikimara kuba yagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro bapimye basanga inda nta kibazo yagize, n’ukuguru basanga kutababaye cyane, baramuhumuriza, banakomeza kumwitaho.”

Avuga ko nubwo batabuza inkuba kuza ariko abaturage basabwa gukurikiza amabwiriza yose bahabwa ajyanye no kuzirinda, arimo kwirinda kugira ibyo bacomeka mu mvura, kwirinda kuvugira kuri telefoni, n’andi mabwiriza.