Nyamasheke: Yafunzwe azira gukubita Gitifu
Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Shangi mu Karere ka Nyamasheke,hafungiye uwitwa Ndagijimana Félix w’imyaka 44 y’amavuko, ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, Ngabonziza Principe.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakubise gitifu amushinjaga kumukura ku rutonde rw’abagomba guhabwa imfashanyo y’ibigori bibasiwe n’amapfa.
Uru rugomo uyu mugabo yarukoze mu ijoro rishyira tariki ya 8 Mutarama, 2026 ubwo uyu muyobozi yari ari kumwe n’abandi bakora ubugenzuzi bw’irondo no kureba niba utubari twubahiriza amabwiriza.
Gitifu Ngabonziza Principe yabwiye Imvaho Nshya ko yari kumwe n’abagize nyobozi z’imidigudugu n’inkeragutabara zikorera muri aka kagari,bafatanya kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari, bahura na Ndagijimana Félix yasinze avuye mu kabari.
Ati’’ Yatubajije abo turi bo mubwira ko turi abayobozi turi kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari. Yahise avuga ngo ‘Ese’ Ni mwe mwankuye ku rutonde rw’abahawe ibigori?’"
Yakomeje agira ati " Ntaramusubiza aransunika. Mubajije icyo ansunikira ahita ankubita ikofe ku munwa wo hejuru, arawukomeretsa, ntangira kuvirirana amaraso menshi.’’
Yongeyeho ko yahise yiruka abo bari kumwe bamwirukaho baramufata ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Shangi, we ajya ku kigo Nderabuzima cya Mukoma kwivuza.
Yemeza ko atamukuye ku rutonde rw’abahawe iyo mfashanyo y’ibigori ahubwo yarukuweho n’abaturage bagenzi be kuko yishoboye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri,Harerimana Naphtal, yemeje ko uyu muturage yakoreye umuyobozi we urugomo, byatumye ashyikirizwa RIB ngo abibazwe.
Ati’’ Twamushyikirije RIB,sitasiyo ya Shangi ngo abikurikiranweho,uwakomeretse ajya kwa muganga,anasabwa gutanga ikorego kuri RIB."
Yongeyeho ko gitifu yahohotewe ari mu kazi ke ko kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari mu masaha y’ijoro.
Gitifu yarakubiswe aranakomeretswa


Kinyarwanda
English
Swahili









