issa
Nta kibi nko kuba icyamamare ukennye

Nta kibi nko kuba icyamamare ukennye

May 23, 2025 - 18:10
 0

Umuhanzi Bruno K ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda yagarutse ku gahinda gakomeye ibyamamare bikunze guhura nabyo, aho usanga isi yose ibazi nyamara ugasanga mu rugo iwabo ari kurisha ubugari amazi.

Uyu muhanzi avuga ko usanga hano hanze abantu bakubona uri icyamamare, bityo bakabihuza n'ubukire kuko baba bumva ubwo bwamamare buzana n'amafaranga.

Avuga ko iki aba ari ikibazo gikomeye kuko uwo bita icyamamare rimwe na rimwe agira ikibazo gikomeye ariko akabura umufasha kugikemura kuko abantu bose baba badashobora kumwumva bitewe no kuvuga ko nta kibazo na kimwe yagira.

Agira ati "hari igihe umuhanzi agira ikibazo akabura nk'ibihumbi 20 Frw, maze akabura uwo ayasaba kuko aba yumva abantu bari bumuseke kubona icyamamare Kiri kuguza amafaranga make. Si ibyo gusa kuko usanga hari n'umuntu uguza amafaranga ariko akanga kuyaguha kuko aba yumva ko uko biri kose uri kwikinira cyangwa se kwiganirira."

Uyu musore avuga ko abantu bakwiye kujya bumva neza icyo abo bita ibyamamare bababwira, kuko kuba icyamamare ntaho bihuriye na gato no kuba afite amafaranga.

Bruno K avuga ko abantu bakwiye kujya byumva ibyamamare kuko nabo ari abantu 

Nta kibi nko kuba icyamamare ukennye

May 23, 2025 - 18:10
May 23, 2025 - 18:13