Nshobozwa yizeye ko BAL 2025 yataha i Kigali
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Kamena 2025, nibwo ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2025 yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria, amanota 104-73 ihita ibona itike ya 1/2 cy'iyi mikino.
APR yahise iba ikipe ya kabiri yo mu Rwanda igeze muri 1/2 cya BAL nyuma ya Patriots BBC yabigezeho ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu 2021.
Patriots Basketball Club niyo kipe ya mbere yo mu Rwanda yitabiriye iyi mikino ndetse ihita inagera muri 1/2 cyayo, iza gukurwamo na US Monastir iyitsinze amanota 87-46.
Mu mukino ikipe ya APR yatsinze Rivers Hoopers byagaragaraga ko iyirusha cyane, ndetse abakinnyi bayo bitwaye neza kuva mu ntangiriro z'umukino kugeza urangiye.
APR yabaye ikipe ya kabiri yatsinze amanota 100, muri iyi mikino ya nyuma iri kubera i Petoria muri Afurika y’Epfo, ikurikira Al Ahli Tripoli yatsinze Kriol Star amanota 107-81.
Umukinnyi mushya Nuni Omot wongewe muri APR ni umwe mubakomeje gufasha iyi kipe y'ingabo z'igihugu, Aliou Diarra, ndetse na Chasson Randle.
Jean-Jacques Wilson Nshobozwabyosenumkiza, umwe mu bakinnyi bake bamaze gukina iri rushanwa inshuro 5 zose rimaze gukinwa, yagaragaje ko afite ikizere ko bashobora gutsinda imikino ibiri isigaye yabaha gutwa BAL 2025.
Ati "Mu gihugu cyacu, ntabwo twakinnye ku rwego twifuzaga kuko ari ubwa mbere twari dukinanye mu irushanwa rikomeye"
Nshobozwabyosenumkiza yakomeje agira ati: "Abakinnyi bashya ndetse n’abatoza bagize uruhare runini mu ikipe, niyo mpamvu bigaragara ko ubu turi hejuru."
"Uburyo bwacu bwo gukina ubu turi gukinira hamwe, kandi buri wese ari kumwe n’abandi, twese intego dufite n'imwe."
“Reka turebe imikino ibiri isigaye, ndabyizeye ko dushobora kuyitsinda."
APR BBC izakina na Al Ahli Tripoli kuri uyu wa Gatatu saa kumi mu mukino wa 1/2, mu gihe yatsinda uyu mukino yahita igera ku mukino wa nyuma ikaba yahura na Al Ittihad cyangwa Petro de Luanda.
Dore urugendo rwa APR BBC rugana ku mukino wa nyuma wa BAL 2025


Kinyarwanda
English
Swahili









