Ngoma: Abaturage bagiye kwishyurwa indishyi y'arenga miliyoni 110 Frw
Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yemeje ko imiryango 396 yagizweho ingaruka n’ibikorwa byo kubaka imihanda muri aka Karere, igihe kwishyurwa indishyi y’amafaranga angana na miliyoni 114,8.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe yabaye ku wa 30 Kanama 2025, ikaba yaragarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri gahunda y’imyaka itanu y’iterambere ry’Akarere ka Ngoma 2024–2029.
Aya mafaranga y’ingurane izahabwa abaturage bagizweho ingaruka n’imishinga ine yo kubaka imihanda irimo umushinga wo kubaka uwa Ngoma–Ramiro n’uwa Kibaya–Rukira–Nasho ndetse iyi mishinga ikaba igenzurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA).
Iyi ngurane inarimo azahabwa abaturage bagizweho ingaruka ubwo hubakwaga uimihanda itandukanye irimo uwa Nyaruvumu–Gahushyi–Gituku n’uwa Vundika–Vivante, iri mu nshingano z’Akarere.
Biteganyijwe ko abaturage begereye umuhanda wa Ngoma–Ramiro bazahabwa miliyoni 26,9 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse abaturiye umuhanda wa Nyaruvumu–Gahushyi–Gituku bo bazahabwa arenga miliyoni 54 Frw, mu gihe abandi basigaye bazasaranganywa miliyoni 32,5 Frw.
Abaturage batanu bagizweho ingaruka n’umuhanda wa Vundika–Vivante bo bazahabwa arengaho gato miliyoni 1 Frw, mu gihe abandi babiri begereye umuhanda wa Kibaya–Rukira–Nasho bazahabwa 241.759 Frw.
Ikinyamakuru cya The NewTimes cyatangaje ko Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko ibibazo by’indishyi z’abaturage bizajya bihora biri ku murongo w’ibyigwa.
Ati “Twafashe umwanzuro ko buri nama izajya igira ingingo yihariye yerekeye imitungo y’abaturage kugira ngo ibyemezo bijye bifatwa mu buryo bweruye. Uyu munsi twemeje indishyi z’abaturage bagizweho ingaruka n’umuhanda wa Nyaruvumu–Gahushyi–Gituku.”
Nubwo bimeze bityo, hari abaturage bagaragaje ko bamaze igihe kinini bategereje guhabwa amafaranga basezeranyijwe ariko amaso agahera mu kirere.
Umwe yagize ati “Twatangiye gutanga ibyangombwa byacu mu ntangiriro za 2023, ariko amafaranga ntaraza. Duhora tujya kureba kuri za SACCO cyangwa muri banki ariko ntituyabona. Turasaba inzego zibishinzwe ko zabyihutisha.”
Undi ati “Muri Kamena nasabwe kenshi gutanga ibyangombwa by’ubutaka, indangamuntu n’agatabo ka SACCO. Narabyubahirije ariko amafaranga ntaraza. Hari abaturanyi bayahawe umwaka ushize, ariko njye ndacyategereje.”
Gutinda kwishyura abaturage indishyi y’ibyangiritse bigaragara henshi, aho nko muri Gicurasi, Komisiyo y’Ingengo y’imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje dosiye 102 zitarishyurwa zifite agaciro ka miliyoni 48,3 Frw mu mishinga itandukanye.
Muri zo, 74 zifitanye isano n’imishinga yo kubaka imihanda ya Kagitumba–Kayonza–Rusumo na Kibaya–Rukira–Nasho ifitwe mu nshingano na RTDA.
Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Uwamariya Odette, yanatangaje ko abaturage 133 bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera bakiri mu gihirahiro, bategereje miliyoni 225 Frw z’indishyi z’ibyangijwe n’imyuzure ubwo hubakwaga ikiraro cya Kanyonyomba n’umuhanda wa Ngoma–Ramiro mu 2023.
Umuhanda wa kaburimbo wa Ngoma–Ramiro ufite ibilometero 52, wari uteganyijwe kurangira mu Ukwakira 2024, ku ngengo y’imari


Kinyarwanda
English
Swahili









