issa
Mu misozi ya Minembwe habaye imirwano ikaze, FARDC yakoresheje drones

Feb 9, 2026 - 16:31
 0

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu misozi miremire ya Minembwe habaye imirwano ikaze mu midugudu itandukanye yo muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru aturuka muri ako gace gatuwe cyane n’Abanyamulenge, avuga ko Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo hamwe n’Ingabo z’u Burundi, zagabye ibitero bikomeye byifashishije drones n’intwaro ziremereye.

Iyo mirwano bivugwa ko yibasiye cyane cyane imidugudu ya Kakenge, Rugezi, Kalingi na Point Zéro, aho humvikanye urusaku rw’ibisasu bikomeye byamaze amasaha menshi mu masaha ya nimugoroba kucyumweru tariki 08 Gashyantare 2026, bigatera impungenge n’ubwoba mu baturage bahatuye.

Muri aka karere, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa riri mu mirwano n’umutwe wa Twirwaneho, umutwe witwaje intwaro ugizwe ahanini n’urubyiruko rw’Abanyamulenge, ukorana n’umutwe wa M23.

Abaturage bahunze iyo mirwano bavuze ko ibisasu byaguye mu bice bituwe n’abasivili, bigahitana abantu ndetse bikomeretsa abandi benshi. Gusa, kugeza ubu, biracyagoye kumenya imibare nyayo y’abaguye muri iyo mirwano n’abayikomerekeyemo kubera umutekano muke ukomeje kuranga ako gace.

Imirwano yo muri Minembwe yiyongereye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuzamba, nubwo hakomeje kuvugwa imbaraga za dipolomasi zigamije gushaka amahoro arambye muri aka karere.

Feb 9, 2026 - 16:32