M23 yigaruriye Umujyi wa Nzibira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, Umutwe wa M23 ukomeje kugaba ibitero ku ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), wigaruriye Umujyi wa Nzibira uherereye muri Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko uyu mutwe uyobowe na Gen. Sultani Makenga wateye mu masaha ya mu gitondo, usatira ibirindiro by’ingabo za Leta ndetse n’imitwe iyishyigikiye. Uko amasaha yakurikiraga ni ko imirwano yagendaga ikara, kugeza ubwo yageze no mu midugudu nka Cisaza, Cibanda, Muyange na Karhuliza Kalongo.
Mbere y’uko M23 ifata Nzibira, ngo yabanje gukoresha intwaro zikomeye zirimo za burende, zigamije guca intege umwanzi. Amakuru avuga ko ingabo za Leta zisanze zigeze aho gutsindwa, zihitamo gusiga ibirindiro byazo zihungira mu misozi n’ahandi hantu hizewe. Ibi byahaye amahirwe M23 yo kwinjira mu mujyi idahura n’imbogamizi zikomeye.
Uretse mu karere ka Walungu, uwo munsi wa 21 Nzeri imirwano yari irimbanyije no mu bice bya Masisi na Walikale aho M23 na FARDC ifashwa n’indi mitwe barasanye bikomeye. Ibi byongeye kugaragaza ko intambara iri gufata indi ntera mu Ntara za Kivu, kandi ko umutuzo wifuzwa n’abaturage uri gukomeza kuba kure.
Ifatwa rya Nzibira rije nyuma y’iminsi itatu gusa M23 itangaje ko yinjiye mu bihe byo “kwirwanaho”, nyuma y’uko ingabo za Leta zagabye ibitero mu duce dutandukanye bikaviramo abaturage benshi kwicwa no guhunga. Abasesenguzi bavuga ko iyi mvugo ari yo M23 yakoresheje mu kugaragaza ko ibikorwa byayo byo kwagura uduce bifite impamvu, nyamara bigakomeza gutera inkeke ku mutekano w’abaturage.
Ubu abaturage bo muri Nzibira ndetse n’utundi duce two muri Walungu baravuga ko bafite ubwoba bw’ingaruka zishobora gukurikiraho, zirimo guhunga, ibura ry’ibiribwa n’imyitwarire mibi ishobora gukorwa n’impande zombi zishyamiranye.
Ifatwa rya Nzibira n’indi mirwano yabereye mu Kivu ku wa 21 Nzeri 2025, yongeye gushimangira ko ikibazo cy’umutekano muri RDC gikomeje kuba ingorabahizi. Mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje kuvuga ko igamije kugarura ituze no kurengera abaturage, umutwe wa M23 nawo urakomeza kwigarurira uduce dutandukanye, bigatuma ishyamba rikomeza kwijima mu burasirazuba bwa Congo.


Kinyarwanda
English
Swahili









