issa
Mamadou Sy na Dauda Yusif boherejwe mu Intare FC

Oct 28, 2025 - 15:22
 0

Abakinnyi ba APR FC baheruka guhagarikwa, Mamadou Sy na Dauda Yusif Seidu boherejwe mu Intare FC kujya gukorerayo imyitozo.

Ku itariki 10 Ukwakira 2025, nibwo APR FC yatangaje ko yahannye abakinnyi babiri, Mamadou Sy na Dauda Yusif Seidu kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y'umukino iyi kipe yakinnye na Pyramids FC wo kwishyura wa CAF Champions League.

Ni umukino wo kwishyura APR FC yatsinzwe irushwa cyane na Pyramids FC ibitego 3-0 byaje bisanga ibitego bibiri yatsinzwe mu mukino ubanza bituma isezererwa itsinzwe ibitego 5-0.

Mbere y'umukino hasohotse amakuru avuga ko Seidu Dauda Yusif na Mamadou Sy basohotse muri Hotel APR FC yari icumbitsemo bamara amasaha ane bababuze nubwo abakinnyi batabyemeraga. APR FC ikigera mu Rwanda, aba bakinnyi bahise bandikirwa amabaruwa abahagarika ukwezi mu gihe hari gusuzumwa iri kosa rikomeye bakoze.

Mamadou Sy ubwo yahanwaga yari yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Mauritania aho bivugwaga ko Dauda Yusif yahise ataha iwabo mu gihugu cya Ghana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2025, Chairman wa APR FC, Brig Gen. Deo Rusanganwa, ubwo yaganiraga na Radio/TV10, yatangaje ko aba bakinnyi bagiye kugaruka mu kibuga ariko babanje kunyuzwa mu Intare FC mbere yuko hafatwa umwanzuro ku mbabazi basabye.

Yagize ati " Abakinnyi ba APR FC, Dauda na Mamadu Sy, basabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa ariko bazabanza gukorera imyitozo mu Intare FC mu gihe bategereje icyemezo cya nyuma cy’ubuyobozi."

Uyu muyobozi yatangaje kandi ko ibyo amaradiyo amwe ajya avuga atari byo kuko aba bakinnyi bakoze amakosa banafite ibimenyetso byose bahereyeho babahana.

Yagize ati " Hari amaradiyo abivuga bisa n'aho ari kuyobya abakunzi ba APR FC, Dauda na Sy bakoze amakosa. Basohotse mu mwiherero ndetse tubifitiye ibihamya, binjira mu modoka bagenda ndetse banagaruka."

Ikipe ya APR FC iheruka gutakaza amanota 2 nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 0-0 mu mukino w'umunsi wa Gatanu wa Shampiyona.

Nyuma y'umukino byari agahinda ku bakunzi ba APR FC ariko kandi n'umutoza Abderrahim Taleb mu kiganiro n'itangazamakuru avuga ko kutabona intsinzi byatewe nuko hari abakinnyi adafite barimo Mamadou Sy na Dauda Yusif Seidu bakiri mu bihano.

Dauda yusif Seidu amyoherejwe mu Intare FC

Mamadou Sy yoherejwe mu myitozo mu Intare FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373