issa
Libya: Umuhungu wa Muammar Gaddafi yitabye Imana

Feb 4, 2026 - 08:53
 0

Umuhungu wa Muammar Gaddafi wayoboye Libya imyaka 42, witwa Saif al-Islam Gaddafi, w'imyaka 53 yitabye Imana, bikekwa ko yishwe arashwe.

Al Jazeera yatangaje ko Saif al-Islam Gaddafi, yishwe ku wa 3 Gashyantare 2026 ndetse yapfiriye mu Mujyi wa Zintan uherereye mu burengerazuba bwa Libya, yari amaze imyaka hafi 10 utuyemo.

Amakuru y'urupfu rwe yemejwe na Abdullah Othman, usanzwe ari umwe mu bajyanama be mu bya politiki ndetse icyamwishe ntikiramenyekana nubwo bikekwa ko ashobora kuba yarashwe.

Khaled al-Mishri wigeze kuyobora Inama Nkuru y’Igihugu, urwego rwashyizweho nyuma y’impinduramatwara yo mu 2011 yasize Muammar Gaddafi yishwe, yasabye ko hakorwa iperereza ritomoye ku cyishe uyu mugabo.

Saif al-Islam Gaddafi nta mwanya yigeze agira mu buyobozi bwa Libya, icyakora bivugwa ko ku ngoma ya se yari nimero ya kabiri mu bafataga ibyemezo muri Libya kuva mu 2000 kugeza mu 2011 ubwo se yicwaga.

Saif al-Islam Gaddafi yigeze gutabwa muri yombi afungirwa mu Mujyi wa Zintan mu 2011 ubwo yageragezaga guhunga nyuma y’uko abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa se bafataga Umujyi wa Tripoli.