issa
Kirehe: Abahinzi b'urusenda bahawe ibikorwaremezo bibafasha kuzamura umusaruro wabo
Abahinzi b'urusenda bahawe ibikorwaremezo bibafasha kuzamura umusaruro wabo no kuwohereza mu mahanga

Jun 20, 2025 - 17:17
 0

Mu karere ka Kirehe hamuritswe ibikorwaremezo byubakiwe abahinzi b’urusenda bibumbiye muri koperative Ejo heza ikorera mu mirenge 11 y’akarere ka kirehe.

Ibi bikorwa byubatswe ku bufatanye n'umushinga AEE bigamije kuzarushaho kubafasha kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, no kongera ubukungu bw’abaturage .

Ubuyobozi bw’akarere ka kirehe, bwasabye aba bahinzi kurushaho gukunda umurimo no kuwukorana umwete.

Ubuhinzi bw'urusenda, ni bumwe mu bukomeje kwihutisha iterambere ry'abahinzi b'u Rwanda, harimo ko rubinjiriza amafaranga bitewe n'uko rwoherezwa hanze y'u Rwanda.

Bamwe mu bahinzi babarizwa muri koperative y'abahinzi b'urusenda ya Ejo heza yo mukarere ka Kirehe baravuga ko guhinga urusenda byabakuye mu bukene ndetse ubu bakaba babasha kwishyura mituweli n'amafaranga y'ishuri kubana babo.

Dufatanye Jean de Dieu, umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda ishami rya Ngoma, yavuze ko abahinzi b’urusenda biyongereye biturutse mu nyungu umuhinzi yagiye abona.

Ati" Binyuze mu buhinzi bw’urusenda, uko ubu buhinzi burushaho gutanga imirimo, ninako imibereho y’abaruhinga irushaho kuba myiza".

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye aba bahinzi guhinga urusenda bashishikaye, kuko kugeza ubu nta mbogamizi z’amasoko zihari.

Ari" Kugeza ubu nta mbogamizi zigaragara zihari muri aka karere ku buryo urusenda rushobora kubura abaguzi.

Iyi koperative y'abahinzi b'urusenda ya Ejo heza, yatangiye mu mwaka wa 2021, ubu ikaba igizwe n'abanyamuryango 822 bo mumirenge 11 yo mukarere ka Kirehe, kugeza ubu Imirimo 281 kuri 250 iri muyatanzwe kukigero cya 112% aho urubyiruko rungana na 60% naho Abagore bakaba bangana na 51%, kugeza ubu ubuso buhingwaho uru rusenda bwariyongereye buva kuri Hegitari 32 bugera kuri Hegitari 181.13.

Aba bahinzi bashimiwe n'Ubuyobozi bw'akarere 

Rangira Bruno Umuyobozi w'akarere ka Kirehe aravuga ko isoko ry'urusenda rihagije

Oziana Benga 

Ukweli Times/ Uburasirazuba 

Jun 20, 2025 - 17:22